Mu ijambo rye rya mbere kuva yahunga iki gihugu ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021, yavuze ko ari mu biganiro byo kugaruka muri Afghanistan ndetse ko ari gukora ibishoboka ngo mu gihugu cye hagaruke amahoro n’ubutabera.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Facebook, Perezida Ghani yagize ati “Nta gahunda mfite yo guhunga ngo ngume mu buhungiro. Ubu ndi muri UAE kugira ngo akavuyo no kumena amaraso bihagarare […] Murabizi ntabwo ntinya urupfu kandi nta nubwo nzigera ndutinya ariko sinakwihanganira kubona Afghanistan ita agaciro, ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko mpunga iki gihugu.”

Yabwiye abanya-Afghanistan ati “Ntimuzizere uwo ari wese uzababwira ko perezida wanyu yabahunze kugira ngo akize ubuzima bwe cyangwa aharanire inyungu ze bwite. Nirukanywe muri Afghanistan muri ubwo buryo ndetse sinigeze mbona n’umwanya wo gukuramo kamambiri ngo nambare inkweto.”

Perezida Ghani yasobanuye ko iyo aramuka agumye mu gihugu, Kabul yari kuba isibaniro ry’ubwicanyi igahinduka nka Yemen cyangwa Syria.

Mu ijambo rye yahakanye ibyo benshi bari bamushinje byo gutwara imodoka enye zuzuyemo amafaranga, avuga ko yatwaye ikote gusa n’imyenda mike.

Ati “Ibyo bavuga ni ibinyoma bidafite ishingiro. Mushobora no kubaza abashinzwe gasutamo.”

Ubu Afghanistan iri mu maboko y’aba-Taliban ndetse baherutse gutangaza ko intambara bari bamaze imyaka 20 barwana bayihagaritse ahubwo bagiye gushyiraho guverinoma ihamye.

Ghani wayoboraga Afghanistan yavuze ko atahunze kubera ubwoba ahubwo yangaga ko amaraso ameneka. Yahakanye ibirego by'uko yahunganye amafaranga menshi
Ghani wayoboraga Afghanistan yavuze ko atahunze kubera ubwoba ahubwo yangaga ko amaraso ameneka. Yahakanye ibirego by'uko yahunganye amafaranga menshi