Ibi Gen Muhoozi yabitangaje binyuze kuri Twitter ku wa 19 Ukwakira 2022. Yagaragaje ko urubyiruko rwo muri Uganda rukeneye inzu yakira ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino vuba bishoboka.
Ati “Iki ni kimwe mu byo dusezeranyije urubyiruko rwacu! Muri Uganda dukeneye inzu y’imyidagaduro n’imikino vuba bishoboka! Izaba ariyo ihambaye muri Afurika y’Iburasirazuba kandi bizaba ntakabuza.”
Ubu butumwa bwe bwaherekejwe n’amafoto ya BK Arena abiri harimo igaragaza inyuma ndetse n’iy’imbere.
Mu nshuro eshatu Muhoozi amaze gusura u Rwanda, BK Arena ni kimwe mu bikorwa remezo yasuye.
Iyi nyubako ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro ku wa 9 Kanama 2019. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza ikagira uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge.
BK Arena yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa yo muri Turukiya ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.
Nyuma yo gutahwa, iyi nyubako yakiriye ibirori n’amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika muri Basketball na Volleyball, ibitaramo bitandukanye.
Muri ibi bihe, BK Arena irimo kwakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ryatangiye tariki 21-28 Gicurasi 2022.






Ibitekerezo 0