{Polisi y’i Madrid muri Espagne iratangaza ko yataye muri yombi umugore ukomoka muri Venezuela wari utwaye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa cocaïne mu mabere ye. }
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le point, avuga ko uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko yafatiwe ku kibuga cy’indege cy’i Madrid aho yageze yiyita umukerarugendo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Ubwo abashinzwe kurwanya ibiyobyange barimo basaka abagenzi baje n’indege yari iturutse muri Colombia, nibwo bavumbuye kg 1,7 ya cocaïne mu mabere y’uyu mugenzi.

Ifatwa ry’uyu mugore utatangajwe amazina, ryatewe ahanini n’imyitwarire ye idasanzwe ari nabyo byateye abapolisi kumwibazaho n’uko batangira igikorwa cyo kumusaka, batangazwa no kubona amabere ye agaragaza itandukaniro rikabije.
Nyuma baje kumuhata ibibazo, yemerako ahishe ibiyobyabwenge muri we n’uko ajyanwa ku bitaro aho yaje kubagwa n’abaganga bakamukuramo ibi biyobyabwenge. Muri 2012 nabwo, ku kibuga cy’indege cya Barcelone hafatiwe undi mugore ukomoka muri Panama wari utwaye kg 1,4 y’ibiyobyabwenge mu buryo nk’ubu.
Espagne ifatwa nk’umuryango mugari unyuzwamo byinshi mu biyobyabwenge byinjira ku mugabane w’i Burayi biturutse muri Amerika y’epfo mu bihugu nka Colombia, Peru, n’ahandi.
Urutonde rw’ibihugu 10 bikoresha ibiyobyabwenge byinshi n’ubwoko bw’ibyo bakoresha nk’uko tubikesha therichest.com:
1. Iran – Heroin
2. U Bwongereza – Inzoga
3. France – Imiti myinshi
4. Slovakia – inhalants (ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’imyuka)
5. Russia – Inzoga
6. Afghanistan – Heroine
7. Canada – Marijuana
8. USA – Imiti myinshi
9. Brazil – Oxidado
10. Mexico – Meth




Ibitekerezo 0