Muri raporo z’ikigo RBG PAC cyari gishyigikiye Trump, hagaragajwe ko mu nkunga cyakiriye zo gufasha Trump kwiyamamaza harimo miliyoni $20.5 yavuye kwa Musk.

Aya yiyongera ku yandi miliyoni $238 Musk yahaye ikigo America PAC, nacyo cyari kiri mu bikorwa byo kwamamaza Trump.

Musk washinze ibigo nka Tesla na Space X akaba na nyiri urubuga X, ni umwe mu bashyigikiye cyane Trump mu matora.

Nyuma yo gutorwa, Trump yagororeye Musk kumuha umwanya muri Guverinoma, aho ashinzwe Urwego rushya ruzashyirwaho rugamije gufasha Leta kugabanya amafaranga ikoresha, ruzwi nka DOGE.

Musk ni umwe mu bashyize imbaraga mu kwamamaza Trump
Musk ni umwe mu bashyize imbaraga mu kwamamaza Trump