Sweeney yakoze konti ya Twitter ayita Elon Musk’s Jet (Indege ya Elon Musk), akajya ayishyiraho buri rugendo iyi ndege ikoze, aho ihagurukiye, aho igiye n’igihe ihagereye.

Si Elon Musk gusa kuko uyu musore yakoze izindi porogaramu zigenzura indege bwite z’abandi baherwe barimo Bill Gates na Jeff Bezos nkuko CNN ibitangaza.

Musk ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 222$ yasabye Sweeney gusiba iyi konti ya Twitter ubundi akamuha 5000$, kuko gushyira ingendo z’indege ye ku mugaragaro bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu musore yateye utwatsi aya mafaranga avuga ko ayinjizwa na konti ye ifite abayikurikira barenga ibihumbi 260 aruta kure ayo ari guhabwa, avuga ko yayisiba aramutse amuhaye ibihumbi 50$.

Ubutumwa buheruka bw’uyu muherwe ni ubwo kuwa 19 Mutarama, avuga ko yumva bidakwiriye kwishyura ko iyi konti isibwa mu gihe uyu musore urangije amashuri yisumbuye avuga ko aho kumwishyura ngo asibe iyi konti ahubwo yamuha kwimenyereza umwuga (stage) mu kigo cye cya Tesla akabona kuyisiba.

Sweeney yagiriye inama Musk yo gukoresha Porogaramu ituma indege itagenzurwa n’izindi porogaramu (nk’iyo yakoze) arabikora ariko uyu musore akomeza kubona indege ye.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishimira ibikorwa by’uyu musore, abandi bakamusaba kubihagarika mu gihe hari abavuga ko umuherwe nka Musk adakwiriye guterana amagambo n’umwana urangije ay’isumbuye bapfa ibintu byoroheje.

Elon Musk akomeje kuzengerezwa n'umusore ugenzura indege ye
Elon Musk akomeje kuzengerezwa n'umusore ugenzura indege ye
Uyu mwana w'imyaka 19 yasabye Musk kumuha ibihumbi 50 by'amadolari akabona gusiba konti ya Twitter ashyiraho ingendo z'indege ye
Uyu mwana w'imyaka 19 yasabye Musk kumuha ibihumbi 50 by'amadolari akabona gusiba konti ya Twitter ashyiraho ingendo z'indege ye
Sweeney yakoze porogaramu igenzura ingendo z'iyi ndege umunsi ku munsi
Sweeney yakoze porogaramu igenzura ingendo z'iyi ndege umunsi ku munsi