Ibi yabigarutseho ku wa 9 Ukwakira 2026 mu nama yahuje abo mu ihuriro rya Politiki ryitwa “Lions Movement.”
Osoi yavuze ko Abanya-Kenya bafite ishoramari bashobora na bo kubaka urwo ruganda, asaba Dangote kureka uwo mushinga afite wo kubaka uru ruganda kuko igihe azaba Perezida azahagarika ibyo bikorwa.
Ati “Dangote, icyo nakubwira ni ukutihutira kubaka uruganda rw’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya. Kuko igihe nzatorerwa kuba Perezida w’iki gihugu umwaka utaha, nzagusubiza muri Nigeria kubera ko natwe dufite abashoramari barwiyubakira ubwabo.”
Osoi wahamije ko yahoze ari umusirikare akanakora mu ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza, yavuze ko kugira ngo Kenya ikomeze gutera imbere, ikwiriye kuba ifite abayobozi banyuze mu gisirikare aho kugira abayobozi b’abanya-politike gusa.
Ku wa 30 Nzeri 2026, ni bwo habaye umuhango wo gutangiza umushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli i Lamu muri Kenya, ruzatwara miliyari 16 z’amadorali ya Amerika.
Uruganda ruteganyijwe kuzura mu 2030, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi. Umushinga ugamije kugabanya ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba no kugabanya amadovize akoreshwa mu kubitumiza hanze.
Dangote, ufatwa nk’umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika, ashaka kubaka muri Kenya uruganda rurusha ubushobozi urwo yubatse muri Nigeria. Ni mu gihe ibihugu birimo Kenya na Uganda biteganya gutangira kubyaza umusaruro peteroli bibitse mu butaka.






Ibitekerezo 0