Byabereye i Berlin mu Budage ku wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023 ubwo aba bayobozi bombi bari mu nama yahuje Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ubwo bari bagiye gufata ifoto y’urwibutso, Radman yaje yakererewe asanga abandi bitunganyije bategereje gufata ifoto.

Umwanya yari agiye guhagararamo wari wegeranye n’uwa Annalena, undi akihagera azana umunwa nk’ugiye kumusoma ku musaya ariko Annalena aramwitaza.

Ubwo ayo mafoto yajyaga hanze, bamwe bahaye inkwenene Radman bavuga ko yashatse gusoma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage ku ngufu, mu gihe abandi babifashe nko gusebya Croatia.

Radman yasabye imbabazi ku bababajwe n’iyo foto. Ati “Ubusanzwe abaminisitiri turaramukanya. Niba hari uwabifashe nk’ikibazo, ndabisabira imbabazi.”

Ibyakozwe na Radman byagereranyijwe n’ibiherutse kuba kuri Luis Rubiales wahoze atoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Espagne, weguye nyuma y’amashusho yagiye hanze asoma ku ngufu umukinnyi Jenni Hermoso nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi mu bagore.

Aha Gordan Grlić-Radman yageragezaga gusoma Annalena, undi aramwitaza
Aha Gordan Grlić-Radman yageragezaga gusoma Annalena, undi aramwitaza