Ibi babigarutseho mu itangazo bashyize hanze aho bavuze ko uyu mugore yavuye mu bitaro ndetse ko azakomeza kwitabwaho muri gereza.
Itangazo ryagiraga riti “Agiye gukomeza kwitabwaho muri gereza ndetse bazakomeza kumukurikiranira hafi.”
Bakomeje bavuga ko Christa Pike yashimiye itsinda ry’abaganga ryamwitayeho muri ibi bihe bigoye yarwanaga n’ubuzima bwe.
Ku wa 8 Ukwakira 2026, Umwunganizi we Stephen Ferrell yabwiye BBC ko Pike yatangiye gutera intambwe mu cyumba arwariyemo. Yavuze ko amaboko ye yakomeretse cyane kandi adashobora kuyakoresha neza.
Ferrell yavuze ko Pike akigaragaza ingaruka z’umuti wa pentobarbital yatewe inshuro ebyiri. Igihe byagaragaraga ko atagipfuye, yajyanywe mu bitaro yataye ubwenge, ameze nabi cyane.
Nubwo ubuzima bwe bwazanzamutse, Ferrell yavuze ko Pike akibagirwa vuba ibyo yavugaga cyangwa ibyo yashakaga gukora. Yagaragaje ko hataramenyekana niba bizamusigira ubumuga buhoraho.
Abamwunganira bifuza ko ahabwa ubufasha bw’indwara zo mu mutwe. Banamagana ko yakongera gusubizwa kurangiza igihano cyo kwicwa hakoreshejwe inshinge, kuko mbere bari baraburiye inzego zibishinzwe ko uburwayi afite bwari gutuma ubwo buryo bugorana.
Pike w’imyaka 50 yatewe inshinge ebyiri zagombaga kumwica ku wa 30 Nzeri, ariko ntiyapfa. Yakatiwe urwo gupfa kubera kwica Colleen Slemmer mu 1995, afatanyije na Tadaryl Shipp wari umukunzi we.






Ibitekerezo 0