{Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, imbaga ya ba mukerarugendo yerekeje i Betelehemu muri Ntara ya Cisjordanie muri Palestine ahavukiye Yezu/Yesu. Uyu mwaka, muri byo birori hagaragaye ikidasanzwe mu mateka kuko ari ubwa mbere Palestine yizihije uwo munsi yemewe na Loni nk'igihugu.}

Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa RFI, avuga ko ari bwo bwa mbere mu mateka ibendera rya Palestine ryazamuwe, icyo nicyo kimenyetso cyonyine cyagaragazaga Palestine nk'igihugu giherutse kwemerwa kuba indorerezi muri Loni.

Umupalestina wo muryango w'abakirisitu wo mu mujyi wa Betelehemu, yagize ati “Twebwe abakirisitu ba Palestine tuzaguma hano kugira ngo dufashe igihugu cyacu kuba igihugu kigendera ku mashyaka menshi kandi kirangwa na demokarasi”.

Palestina yizera ko kuba yaremewe na Loni nk'igihugu bizayifasha gukurura ba mukerarugendo basura aho Yezu/Yesu yavukiye. Ibyo ariko ntibivanaho ibibazo by'umutekano muke ukomeje kurangwa muri icyo gihugu.