Izo ntumwa zigizwe n’Abakuru b’ibihugu bahagarariye uturere dutanu twa Afurika.
Muri aba bakuru b'ibihugu barimo Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, uhagarariye Afurika y’Amajyaruguru, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo uyoboye izi ntumwa akaba anahagarariye Afurika y’Amajyepfo, Perezida wa Senegal, Mack Sall,uhagarariye Afurika y’u Burengerazuba, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba uhagarariye Afurika yo hagati na Minisitri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, uhagarariye Afurika y’i Burasirazuba.
Ikindi kijyanye izi ntumwa nk'uko RFI ikomeza ibitangaza, ni ukumvisha Perezida Nkurunziza kwemera umutwe w’ingabo zo kugarura amahoro mu Burundi wahawe izina rya Maprobu.
Amakuru aturuka i Burundi aravuka ko Macky Sall, Mohamed Ould Abdel Aziz na Ali Bongo bamaze kuhagera.
Bagiye i Burundi, nyuma y’iminsi ibiri gusa Umunyamabanga Mukuru wa Loni , Ban Ki moon ahavuye, mu rugendo rwari rugamije kuganira na Perezida Nkurunziza ku bibazo by’umutekano bivugwa mu gihugu ayoboye, aho yamwemereye ko agiye kuganira n’abatavuga rumwe na we.
Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi (CNARED) ryatangaje ko cyaba ari igitangaza Perezida Nkurunziza aramutse yemeye ibyo aba bakuru b’ibihugu bamusaba.
Imvururu zadutse mu Burundi umwaka ushize, zikuruwe n’icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, itaravugwagaho rumwe. Izo mvururu zimaze kugwamo abasaga 400 mu gihe abandi ibihumbi 250 bahunze igihugu.





Ibitekerezo 0