Umwe mu bakozi b’ivuriro riri Ouagadougou yabwiye Reuters ko muri abo bantu 10 bamaze gupfa harimo n’umwana w’imyaka 14 kandi ko abenshi mubo bakiriye bafite ibikomere by’amasasu.

Ku wa gatandatu nibwo abantu benshi bagiye mu myigaragambyo batwika amapine y’imodoka ndetse banashyiraho za bariyeri kugira ngo babuze abasirikari ba Gen Gilbert Diendéré wafashe ubutegetsi ku ngufu gukwirakwira mu mujyi.

Perezida wa Senegal Macky Sall yatangaje ko nyuma yo kugirana ibiganiro na Diendéré hari icyizere ko ubutegetsi bushobora gusubira mu maboko y’abasivili maze perezida w’inzibacyuho Michel Kafando akaba ariwe ukomeza kuyobora.

Guhirika ubutegetsi bwa Kafando byadindije ibikorwa by’inzibacyuho yashyizweho nyuma yo kwegura kwa Blaise Compaore kubera igitutu cy’abaturage.

Kuwa gatanu Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika(AU) wakuye Burkina-Faso mu bikorwa byawo ndetse uha abahiritse ubutegetsi amasaha 96 yo kuba basubijeho inzibacyuho cyangwa bagafatirwa ibihano bikomeye birimo kubuzwa gukora ingendo hanze y’igihugu.

[email protected]