Yabigarutseho ubwo yari mu Kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Yeruzalemu ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio.

Netanyahu yavuze ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kwirinda no hirya y’imbibi zacyo, kandi ko nta gahunda yo guhagarika gukomeza kuba ibitero ku barwanyi ba Hamas aho bari hose.

Ati “Buri gihugu gifite uburenganzira bwo kwirinda no hanze y’imbibi zacyo.”

Ibyo bije bikurikira igitero Israel iheruka kugaba muri Qatar ku bayobozi b’umutwe wa Hamas cyaguyemo abantu batandatu nubwo abo bayobozi b’uwo mutwe bakirokotse.

Ubwo Netanyahu yabazwaga niba hari uruhare Leta Zunze Ubumwe zaba zaragize muri icyo gitero cyane ko Qatar ari igihugu gifite ibirindiro by’ingabo za USA nyinshi mu Karere ko mu Burasirazuba bwo hagati byari byatumye abantu bakeka ko yari izi iby’icyo gitero cyangwa yabigizemo uruhare, we yabihakanye.

Ati “Ntabwikoze ku giti cyacu. Birahagije.”

Ku rundi ruhande Marco Rubio yavuze ko umubano wa USA na Qatar ukomeye kandi ukomeje kubungabungwa nyuma y’icyo gitero.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yasabye umuryango Mpuzamahanga guhagarika kugira indimi ebyiri ugafatira ibihano Israel yabagabyeho igitero.

Qatar yarashweho mu gihe yari ikomeje kugira uruhare mu gushakira igisubizo kirambye uburyo intambara yo muri Gaza yahagarara aho yari nk’umuhuza hagati ya Hamas na Israel nubwo yakiriye ibiro by’abayobozi ba Politiki b’uwo mutwe mu 2012.

Nyuma yo gusura Israel, biteganyijwe ko Marco Rubio azakomereza urugendo rwe muri Qatar.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aramukanya na Marco Rubio wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aramukanya na Marco Rubio wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko atazahagarika gukomeza kugaba ibitero ku bayobozi b’umutwe wa Hamas
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko atazahagarika gukomeza kugaba ibitero ku bayobozi b’umutwe wa Hamas