{Eduardo Campos wiyamamarizaga kuyobora Brezil hamwe n’abandi batandatu bahitanwe n’impanuka ya kajugujugu yabereye mu mujyi wa Santos.}

Uyu mukandida yari kumwe n’umujyanama we, ushinzwe itangazamakuru, abapilote babiri n’abafotozi babiri bose batikiriye muri iyi mpanuka.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Gabriel Elizondo yagize ati “Iyi kajugujugu yageragezaga kugwa ari bwo itumanaho ryayo ryacikaga bityo abayihaga uruhushya barayibura. Inzu icumi zasenywe n’iyi mpanuka n’abantu batandatu barakomereka.”

Mu itangazo Perezida wa Brezil, Dilma Rousseff yashyize ahagaragara yatangaje ko igihugu gitangiye iminsi itatu cy’icyunamo mu rwego rwo guha icyubahiro uwo bari bahanganye Campos ndetse avuga ko asubitse ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Yagize ati “Brezil yose iri mu cyunamo kuko twabuze umunya-Brezil w’igihangange.”

Campos wari ufite imyaka 49 yari guverineri wa leta ya Pernambuco.

Eduardo Campos wari uhanganye mu matora yo mu k'Ukwakira na Perezida Dilma Rousseff
Eduardo Campos wari uhanganye mu matora yo mu k'Ukwakira na Perezida Dilma Rousseff