Aya mashusho yafashwe ku itariki ya 29 Ukuboza umwaka ushize, agaragaza Suarez ari kumwe na Bustos basa nk’abari kuganira, nyuma uyu mucamanza akaza kumwegera akamusoma.

Bustos yafunzwe mu 2009 azira kurasa akanica Leandro Tito Roberts wari umupolisi, aho yari akurikiranye uyu Bustos wari umaze iminsi micye atorotse gereza.

Uyu mugabo yaje kwemera icyaha, ndetse ubuyobozi bwa gereza bwemeza ko imyitwarire ye muri gereza idakwiye gutuma agabanyirizwa igihano, ariko Suarez ibi byose yabirenzeho, aba umucamanza rukumbi wanze ko uyu mugabo akatirwa igifungo cya burundu, nubwo bitatumye n’ubundi atagihabwa kuko abandi bacamanza bari bagishyigikiye.

Suarez yatangiye gukorwaho iperereza ‘ku myitwarire idahwitse, aho hari kurebwa uburyo yahuye n’uyu mugororwa’ ndetse hakazanasuzumwa igihe aba bombi bamaranye, ari nako harebwa niba umubano wabo utaragize uruhare mu cyemezo cyafashwe na Suarez ku ntebe y’ubucamanza, ibintu bishobozi kumukururira ibihano bikarishye.