Apple ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ivuga ko igiye gufunga amaduka yayo arenga 42 akorera mu Bushinwa kugeza ku itariki 9 Gashyantare mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’iki cyorezo kimaze guhitana benshi.
N’ubwo hari amwe mu maduka ya Apple agifunguye, biteganyijwe ko yose agomba kuba yafunze imiryango tariki 3 Gashyantare, ariko serivisi zitangirwa kuri interneti zo zizakomeza gukora.
Mu itangazo Apple yatangiye ku kinyamakuru AFP, yavuze ko uyu mwanzuro ufashwe nyuma yo kumva inama z’impuguke mu bijyanye n’ubuzima ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu, mu Bushinwa iyi ndwara imaze guhitana abagera kuri 259, abasaga ibihumbi 12 ni bo bamaze kugaragaraho ibimenyetso byayo.

Ibitekerezo 0