Amakuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru ubimazemo igihe, Seymour Hersh nyuma y’iperereza, yavuze ko iyo miyoboro izwi nka Nord Stream 2 yaturikijwe n’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, nyuma y’igihe zitegura icyo gitero zitwaje ko zari ziri mu myitozo mu mazi y’inyanja ya Baltique.

Ni igikorwa cyahawe umugisha na Perezida wa Amerika Joe Biden nkuko Hersh abivuga, ndetse ngo hifashishijwe ibisasu umunani, icyakora haturikijwe bitandatu, bibiri biranga kuko byari byarazimye kubera ubukonje.

Ibisasu byatezwe munsi y’uwo muyoboro wa gaz nyuma y’ibiganiro byamaze amezi icyenda y’ibiganiro mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bisasu byatezwe, byari bikozwe mu buryo bwemerera umuntu kuba yabituritsa akoresheje iyakure (télécommande).

Uyu muyoboro wagemuriraga cyane u Budage, waturikijwe nyuma y’uko u Budage bwari bwafashe umwanzuro wo kugabanya ingano ya gaz yanyuragamo kubera intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

Icyakora, Hersh avuga ko Amerika yari ifite impungenge ko u Budage bushobora kwisubiraho bugafungura uwo muyoboro kuko u Burayi bwari bugiye kwinjira mu gihe cy’ubukonje bukabije, aho gaz ikenerwa cyane.

Amerika ngo yari ifite ubwoba ko gaz yo mu Burusiya ihendutse cyane ku buryo kuyivirira ku Banyaburayi byasaga nk’ibidashoboka, hatabayeho kubaca intege baturitsa uwo muyoboro.

Bigaragara ko mu guturitsa uwo muyoboro, u Budage butigeze bugishwa inama.

U Burusiya bwasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse Amerika igafatirwa ibihano, kuko ibyo yakoze ari amahano.

Kugeza ubu ibihugu by’i Burayi byayobotse isoko rya gaz ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugabanya iyo bavanaga mu Burusiya, nubwo gaz yo muri Amerika igera i Burayi yikubye inshuro enye mu giciro ugereranyije n’iyo u Burusiya bwabahaga.

Uyu muyoboro wavanaga Gaz mu Burusiya iyijyana mu Burayi
Uyu muyoboro wavanaga Gaz mu Burusiya iyijyana mu Burayi