Uyu mushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’ingabo (NDAA) w’umwaka wa 2026, uhuza ibyemejwe na Sena n’Inteko Ishinga Amategeko, ungana na miliyari $901 akaba yiyongereyeho miliyari 8$ ku yo ubutegetsi bwa Trump bwari bwasabye.

Abashingamategeko bateganya kurangiza uyu mushinga w’amapaji 3000 bakawushyikiriza White House mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Bimwe mu bice by’uyu mushinga bihuye n’ibyo Trump yahaye agaciro, birimo amafaranga yo kubaka “Golden Dome” uburyo bushya bwo kwirinda ibisasu bya misile, ingamba zo gukuraho politiki za gisirikare Trump yita “woke,” ndetse no gukuraho ibihano kuri Syria nyuma y’uko guverinoma ishyigikiwe na Amerika iyifashe mu mpera za 2024.

Ku bijyanye na Ukraine, iri tegeko rikomeza politiki zisanzwe zo gusangira amakuru y’ubutasi afatwa nk’ingenzi ku bikorwa bya gisirikare bya Kyiv mu kurwanya u Burusiya.

Rigaragaza kandi ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye gufasha Ukraine gukomeza ubushobozi bwo kwirwanaho no gukumira ibitero.

Trump yagiye yiyamamaza avuga ko ashaka kurangiza uyu mubano, anenga cyane amafaranga menshi yashowe na Joe Biden mu ntambara y'u Burusiya na Ukraine .

Avuga ko ku buyobozi bwe, Amerika irimo kubona inyungu kuko igurisha intwaro ku banyamuryango ba NATO b’i Burayi bashaka gukomeza gutera inkunga Ukraine.

Mu cyumweru gishize, White House yashyize hanze ingamba nshya z’umutekano w’igihugu zisaba gusubiza mu buryo umubano n’u Burusiya, zinenga abayobozi b’i Burayi.

Washington yakomeje gusaba Kyiv kwemera kumvikana kuri gahunda yo kurangiza intambara, iburira ko ingabo za Ukraine zizakomeza kugabanyuka mu bushobozi mu gihe intambara yakomeza.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ari kotswa igitutu imbere mu gihugu nyuma ya ruswa yatumye umujyanama wa bugufi Andrey Yermak, yegura.

Amerika yagennye arenga miliyari 400$ azahabwa Ukraine mu ngengo y'imari y'igisirikare cyayo
Amerika yagennye arenga miliyari 400$ azahabwa Ukraine mu ngengo y'imari y'igisirikare cyayo