Ni icyemezo Donald Trump yafashe nyuma y’uko ibiganiro byahuje Iran na Amerika byabereye muri Pakistan ntacyo byatanze.
Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga nk’urwe rwa Truth Social, yagaragaje ko yasabye abasirikare bo mu mazi gufunga umuhora wa Hormuz ku buryo nta bwato buwinjiramo cyangwa buwusohokamo ngo kuko bwishyuye Iran.
Iran ikimara gufunga umuhora wa Hormuz unyuramo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibicuruzwa ku Isi hose, yafashe icyemezo cyo kuwugenzura no kwemerera ubwato bumwe na bumwe kuwunyuramo ariko bubanje kuyishyura.
Donald Trump yerekanye ko ubwato bwishyuye butazongera kunyura muri uwo muhora kuko bwishyuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yanatangaje kandi ko abasirikare b’icyo gihugu barwanira mu mazi bagiye gutangira kwangiza za mine zatezwe muri ayo mazi kugira ngo harebwe uko uwo muhora wakongera kuba nyabagendwa.
Yagize ati “Aka kanya, igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi, icya mbere ku Isi, kigiye gutangira ibikorwa byo gufunga ubwato bwose bugerageza kwinjira cyangwa gusohoka mu muhora wa Hormuz. Nanategetse ingabo zirwanira mu mazi gushaka no kubangamira ubwato bwose buri mu mazi mpuzamahanga bwishyuye Iran. Nta n’umwe wishyuye ikiguzi kinyuranyije n’amategeko uzabasha kubona uburyo bwo gutambuka mu mahoro mu nyanja.”
Yakomeje kandi agaragaza ko umunya-Iran uzagerageza kurasa kuri Amerika cyangwa ubwato bwayo azarimburwa.
Ati “Umunya-Iran wese uzaturasaho cyangwa akarasa ku bwato bw’amahoro, azajugunywa ikuzimu.”
Ku rundi ruhande, Ingabo z’impinduramatwara za Iran zishinzwe kurinda Umuyobozi w’Ikirenga n’Abayobozi bakuru, Revolutionary Guard, yaburiye Amerika ko ubwato bw’intambara buzagerageza kwegera umuhora wa Hormuz bizafatwa nko kurenga ku gahenge kemeranyijweho kandi ko bizatuma intambara ikomeza kwiyongera.






Ibitekerezo 0