Igikorwa cyo gushakisha uyu mukandida cyatangiriye muri Leta ya Iowa, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uza gutsinda muri iyi leta ntibivuze ko ari we uzatangwa nk’umukandida, hazategerezwa ibiva mu zindi leta.

Nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Mbere, abakandida baterezanyije amatsiko ibyavuyemo ndetse Joe Biden uwi mu bahatanye, yabaye uwa mbere mu kwamagana kuba amajwi yo muri Iowa yatinze gutangazwa.

Mu gihe bisa nk’aho a mu ishyaka ry’aba Républicains bashyigikiye Trump, ku ruhande rw’aba démocrate abakandida b’ibanze bagera muri 11, bagomba kuvamo umwe.

Ku wa Kabiri utaha amatora azatangira muri New Hampshire. Abahabwa amahirwe yo gukomeza guhatana ni Bernie sanders n’uwahoze ari Visi Perezida Joe Biden.

Sanders w’imyaka 78 yatsinzwe na Hillary Cliton mu myaka ine ishize, azaba ahanganye kandi Elizabeth Warren, Amy Klobuchar na Peter Buttigieg.

Amajwi atangazwa n'abarimo kwamamaza Sanders bavuga ko ari we uri imbere muri Iowa na 28.62% y'abatoye, agakurikirwa na Buttigieg ufite 25.71%. Hamaze kubarurwa amajwi 40% y'abatoye bose.

Barack Obama wabaye Perezida hagati ya 2009 kugeza 2017 ni we uheruka gutorerwa kuyobora leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomoka mw’ishyaka ry’aba démocrates.

Amatora yo gushaka umu-démocrate uzahatana na Donald Trump yatangiriye muri Leta ya Iowa
Amatora yo gushaka umu-démocrate uzahatana na Donald Trump yatangiriye muri Leta ya Iowa