Nubwo yahawe uyu mwanya ariko haribazwa uburyo umubano w’u Bwongereza n’amahanga uzaba umeze bitewe n’uburyo uyu mugabo yagiye yumvikana kenshi akoresha imvugo n’amagambo bitesha agaciro abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi batandukanye.

Johnson yumvikanye anenga kuva kuri Barack Obama, Erdogan wa Turukiya ndetse agera nubwo agereranya EU na Adolf Hitler.

Dore bimwe mu byakozwe na Boris Johnson bituma hibazwa ku mikorere ya Minisiteri yahawe kuyobora.

1.Yatsinze irushanwa ry’imivugo yibasira perezida Recep Tayyip Erdoğan

Muri Gicurasi 2016, Boris Johnson yahawe Ama pound 1000 nk’igihembyo cy’uko yatsinze irushanwa ry’imivugo isebya Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan.

Iri rushanwa ryari ryatangijwe n’ikinyamakuru The Spectator mu rwego rwo kwamagana icyemezo cyari cyafashwe na leta y’u Budage cyo guhana umunyarwenya wari wavuze amagambo asebya Erdoğan.

Mu muvugo we Johnson yavugaga ko Erdoğan afitanye umubano wihariye n’ihene.

Ese aho ibi ntibizazana agatotsi mu mubano w’u Bwongereza na Turukiya, dore ko uyu muvugo we yawuvuze ari mu kiganiro kuri radiyo.

2. Yagereranyije EU na Hitler

Uretse uruhare rukomeye yagize muri Brexit, Johnson anazwiho kuba yarigeze kugereranya ibikorwa bya EU n’ibya Adolf Hitler, umunyagitugu wayoboye u Budage.

Ku itariki ya 14 Gicurasi 2016, ubwo yaganiraga na Telegraph yavuze ko ibyo EU iharanira byo gushyiraho leta idasanzwe, Hitler na Napoleon babigerageje ariko bikarangira nabi.

Aya magambo ashobora gutuma, uyu mugabo uzahura n’abagize EU baganira ku ishyirwa mu bikorwa rya Brexit agorwa no kubumvisha uruhande rw’igihugu cye.

3. Yavuze ko Donald Trump asa n’utagira ubwenge

Muri Werurwe uyu mwaka, Johnson yatangaje ko bimwe mu bihe bibi yagize mu buzima bwe ari igihe yajyaga muri Amerika maze bagatangira kumufotora bamwitiranyije na Donald Trump.

Yanavuze ko kandi Trump nta bwenge afite kandi ko afite ubujiji bukabije.

Ese aya magambo aho ntazazana agatotsi hagati y’aba bagabo bombi Trump naramuka atsindiye kuyobora Amerika?

4. Yigeze kuvuga ko igituma abakobwa biga kaminuza ari ugushaka abagabo

Mu 2011, uyu mugabo wayoboye Londres imyaka umunani, yigeze gutungurana ubwo yavugaga ko nta yindi mpamvu ituma abakobwa bajya kwiga kaminuza uretse kureba ko babona abagabo.

Ni mu gihe mu 2001, ubwo yiyamarizaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yashatse kwigarurira abagabo ngo bazamutore maze ababwira ko niba abagore babo bafite amabere manini amahirwe yo kugura imodoka ya BMW ari menshi.

5.Yavuze ko Putin asa n’agasimba kagaragara muri film ya ‘Harry Potter’

Mu nkuru yanditswe muri telegraph mu mpera z’umwaka ushize, uyu mugabo wabaye umunyamakuru igihe kinini mbere yo kwinjira muri politiki, yavuze ko u Bwongereza bukwiye gushyira ku ruhande imyumvire yo mu gihe cy’intambara y’ubutita bagatangira gukorana na Vladimir Putin w’u Burusiya na Bashar Al-Assad wa Syria kugira ngo babashe gutsinda Islamic State.

Nubwo muri iyi nkuru yagaragazaga icyo ubufatanye na Putin bwabagezaho, ntiyabuze kuvuga ko uretse kuba asa na Dobby (agasimba kagaragara muri film ya Harry Potter gafite amatwi manini) ari umunyagitugu, wica abo batavuga rumwe bose.

Boris Johnson uvugwaho kuba asa na Donald Trump
Boris Johnson uvugwaho kuba asa na Donald Trump
Aka gasimba (ibumoso) Boris yavuze ko gasa na Putin (iburyo)
Aka gasimba (ibumoso) Boris yavuze ko gasa na Putin (iburyo)