Itangazo rikubiyemo iki cyemezo ryashyizwe hanze ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.
Saab yatawe muri yombi muri Gashyantare 2026, afatirwa muri Caracas mu bikorwa byakozwe n’inzego zihuriweho n’Abanyamerika ndetse n’Abanya-Venezuela.
Yafashwe nyuma y’ukwezi kumwe, Maduro n’umugore we bafatiwe muri Caracas nabo bajyanwa kuburanishwa n’inkiko zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bari bakurikiranyweho.
Itabwa muri yombi rya Saab wakoranaga bya hafi na Maduro, ryashimangiye ubufatanye buri hagati y’inzego za Amerika n’inzego za Venezuela, ibintu bitashobokaga ku butegetsi bwa Maduro.
Saab w’imyaka 54 yari yarafungiwe muri Cape Verde mu 2020, ashinjwa na Amerika ibyaha bya ruswa. Yaje gufungurwa mu 2023 binyuze mu buryo bwo kugurana imfungwa, aho Venezuela yarekuye Abanyamerika bari bafungiyeyo.
Abantu ba hafi bagaragaza ko Saab ashobora gufasha Amerika kubona amakuru ashimangira ibyaha bya Maduro kuko ari umuntu bakoranaga umunsi ku wundi.
Maduro n’umugore we, Cilia Flores bajyanywe muri New York muri Mutarama 2026 kugira ngo baburanishwe ku byaha by’iterabwoba no kwinjiza ibiyobyabwenge muri Amerika nubwo bo bahakana ibyo baregwa.






Ibitekerezo 0