Yem Chhrin w’imyaka 53 y’amavuko, ashinjwa ibyaha bitatu birimo icy’ubwicanyi, kwanduza abantu agakoko gatera SIDA ndetse no gukora umwuga w’ubuvuzi nta bushobozi n’uburenganzira abifitiye.

Chhrin yafashwe mu Kuboza 2014, ajyanwa muri gereza irinzwe cyane mu rwego rwo kugira ngo abo yanduje ako gakoko gatera SIDA batamwivugana, dore ko mu bantu 800 bo mu gace ka Roka bapimwe, basanze 106 aribo banduye aka gakoko gatera SIDA ubwo bamuganaga ngo abavure.

Icyakora Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bivuga ko hari n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko yanduje abagera kuri 300, abagera ku 10 mu bo yanduje bakaba bamaze gupfa.

Leurn Lum w’imyaka 51, yemeje ko abizi neza ko ari uyu mugabo wayimwanduje binyuze mu bikoresho bidafite isuku yabavurishaga.

Cambodge nka kimwe mu bihugu bikennye ku isi, gifite imbogamizi zo kutagira ubuvuzi buhagije cyane cyane mu duce tw’ibyaro, aho abaturage batigiye ubuganga bavura abantu ku buryo bwa magendu.