{Umutwe witwaje intwaro muri Afghanistan warashe abayisilamu bo mu muryango w'aba Shiite, bivugwa ko ibi bitari bisanzwe.}

Nk’uko tubikesha ibitangazamakaru bitandukanye aba bayisilamu bishwe ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga, ahagana saa sita z’amanywa, ubwo itsinda ryitwaje intwaro ryahagarikaga abasivili bari mu bisi nto eshatu zabaturutaga mu Ntara ya Ghor.

Ubwo izi modoka zageraga ahari aka gatsiko kari kitwaje intwaro basabwe gusohoka berekana ibyangombwa nk’uko ubuyobozi bwo muri Afghanistan bubyemeza.

Nyuma yo kugenzura indangamuntu zabo, batandukanyijwe hagendewe ku bwoko n’imyemerere aho abarobanuwe mu bandi biciwe iruhande rw’umuhanda ako kanya.

Abishwe ngo ni abo mu bwoko bwa Hazaras, bukaba ari ubwoko bwa gatatu bugari muri iki gihugu bukaba bwiganjemo igice cy’abayisiramu cya Shiitte (Shia)ndetse bakaba bamaze igihe kinini mu ivangura n’aba Sunni bagaragra ko ari bo benshi mu gihugu.

Raporo y’umuryango w’abibumbye igaragaza ko abakabakaba 5000 nibura bishwe mu mezi atandatu ashize y’uyu mwaka, ngo uyu mubare kandi ukaba uri hafi kwegera abishwe muri 2013.

Umuvugizi wa Leta y’Afuganisitani muri iyi Ntara ya Ghor, Abdul Hai Khatibi, yatangarije AFP ko mbere y’uko bicwa, abataribani babanje guhagarika imodoka abari barimo babasaba kujya kumurongo umwe maze batangira kurasa umwe umwe.