{Abasirikare b’Abongereza batanu bishwe n’impanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu mu Majyepfo ya Afghanistan nk’uko tubikesha BBC.}
BBC ikomeza ivugako abasirikare baguye muri iyi mpanuka yabaye tariki 27 barimo Capt. Thomas Clarke , Adj .2 Spencer Faulkner na Cpl James Walters bari bamwe mu ndwanyi zo mu kirere.
Abandi babiri ni Flt Lt Rakesh Chauhan wari umwe mu bakuriye inzego z’iperereza na L/Cpl Oliver Thomas umwe mubagize izo nzego z’iperereza.

Aba basirikare ngo bakoze impanuka ubwo bavaga mu gikorwa cy’ubutabazi no gucunga umutekano muri Afghanistan , bikaba bivugwa ko indege yarashwe n’umutwe w’Abatalibani igeze mu gace ka Takhta Pul kari mu birometero bigera kuri 50 mbere yo kugera ku mupaka wa Pakistan.
Buyobozi bw’umutwe wa Taliban bwemereye BBC ko bwarashe iyi ndege, ariko Umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu we akeka ko impanuka yaba yatewe n’utubazo dusanzwe tw’indege.
Minisiteri y’Intebe mu Bwongereza yatanze ubutumwa bwihanganisha imiryango y’aba basirikare ikimara kumenya iby’iyi nkuru y’incamugongo.
Bivugwa ko aba basirikare biyongereye ku Bongereza basaga 400 bamaze kwicirwa mu Bwongereza kuva mu 2011.




Ibitekerezo 0