{Abantu bo mu miryango y'abagenzi bari mu ndege ya Malaysia Airlines yaburiwe irengero ku itariki ya 8 Werurwe, bakozanyijeho n'igipolisi imbere y'ambasade ya Malaysia i Pekin mu Bushinwa.}
Aba bavandimwe n’inshuti z’abitabye Imana mu ndege yaje gusangwa kuwa Mbere tariki ya 24 Werurwe yarashyanyagurikiye mu nyanja y’u Buhinde, basohoye itangazo rishinja leta ya Malaysia “kugerageza gutinza, guhindura no guhisha ukuri” nk’uko BBC yabitangaje.
Kuwa Mbere Ministri w'intebe wa Malaysia, Najib Razak, yatangaje ko indege ya sosiyete ya Malaysia Airlines yari imaze igihe yaraburiwe irengero yahanukiye mu Majyepfo y'inyanja y'u Buhinde kandi ngo nta muntu warokotse.
Yabwiye abanyamakuru ko amakuru mashya y’icyogajuru cya sosiyete yo mu Bwongereza yerekana ko iyo ndege yarangirije urugendo rwayo ahantu hitaruye mu gace k’inyanja gaherereye mu Burengerazuba bw'umujyi wa Perth.
U Bushinwa bwasabye ko buhabwa amakuru na leta ya Malaysia yagendeyeho kugira ngo igere kuri uwo mwanzuro.
Imyigaragambyo y’abagize iyi miryango i Beijing iri gukazwa n’uburakari bukabije bwatewe n’umubabaro wo kubura ababo mu ndege.
Kwigaragambya mu mihanda mu Bushinwa birabujijwe, ariko kuba aba bantu bashoboye gutegura imyigaragambyo bambaye udupira n’ibyapa, birerekana ko bumva ko ntacyo baramira.
Abavandimwe bavuye ku mahoteli yari abacumbikiye mu mijyi itatu iri aho hafi, baje mu mabisi bavuga ko yari kubageza kuri Ambasade ya Malaysia i Beijing.
Ariko abapolisi bakajije bakumira izo bisi. Abigaragambyaga bavuye muri bisi biroha mu mirongo y’abapolisi kugira ngo bakomeze urugendo baririmba ngo: "Turashaka ukuri". Ibyapa byo byanditseho ngo "Mama, Papa, mudahari nzakora iki?" ibindi nabyo biti "Turashaka ukuri kwa Maleziya".
Imiryango myinshi yishyizemo ko abategetsi ba Malaysia basisibiranyije ibimenyetso nyakuri. Ibikorwa byabo byerekana ko bazakomeza guhangana kugeza nubwo banahagwa ariko bakarakaza guverinoma y’u Bushinwa kugeza ibahaye amakuru bo bumva bakeneye.




Ibitekerezo 0