{Nyuma y’aho ubushyuhe bugabanyukiye kugera kuri -32oC, leta y’igihugu cya Ukraine iratangaza ko abantu barenga ijana bamaze gupfa kuva kuwa gatanu w’icyumweru cyashize bazize ubukonje bukabije.}
Mu kugerageza kurwana ku baturage, leta ya Ukraine yafunze amashuri na za kaminuza ishyiraho inyubako z’ubushyuhe zirimo n’ibiribwa zigera ku bihumbi bitatu.
BBC itangaza ko benshi mu ijana n’umwe bapfuye ntibafite aho baba, 64 bakaba baratoraguwe mu mihanda.
Ni muri urwo rwego abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu basabye ibitaro bitandukanye kutirukana abadafite aho baba mu rwego rwo kubarinda kwicwa n’ubukonje.
Minisitiri w’intebe wa Ukraine, Mykola Azarov atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo gikemuke. Agira ati: “Iki ni igihe gikomeye ku gihugu ariko biraza gukemuka.”
Viktor Baloga, Minisitiri ushinzwe ibiza muri Ukraine arakangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri nka kimwe mu birwanya ubukonje.
Yagize ati: “Mujye mubyuka mu gitondo mukore utwitozo hanyuma mukomeze akazi kuko ntawe bigira icyo bitwara ahubwo bituma amererwa neza mu mubiri.”
Yatanze urugero rw’aho we, mu rwego rwo kurwanya ubukonje, yiruka hagati y’ibilometero 8 n’icumi hanyuma akoga amazi akonje umwaka ukarangira.
Icyo kibazo kandi si muri Ukraine kigaragara gusa kuko nko muri Polonye habarurwa impfu z’abantu 37 mu cyumweru gishize, mu Burusiya habarwa 64 bishwe n’ubukonje mu kwezi kwa mbere, 11,000 bafashwe n’urubura muri Serbiya naho mu Butaliyani ho abahanga bakaba batangaza ko aricyo gihe cyabayeho gikomeye mu myaka 27 ishize.
Bikaba bigaragara ko ubushyuhe bwagabanyutse cyane mu Burasirazuba no hagati mu Burayi aho.




Ibitekerezo 0