Ni mu gihe abanyamerika bavuye mu ntara ya Hubei aho iki cyorezo cyatangiriye bazashyirwa mu kato iminsi 14.
Kugeza ubu abagera ku 1200 bamaze kugaragaraho virus ya Coronavirus, abenshi bakaba ari Abashinwa. Abandi barenga 100 bagaragaye mu bindi bihugu 22 iyi virus bimaze kwemezwa ko iri.
Kuri uyu wa Gatanu impfu z’abishwe n’iyi virus zariyongereye zigera kuri 259, mu Bushinwa aho abagera kuri 249 ari abo muri Hubei.
Minisitiri w’Ubuzima muri Amerika, Alex Azar, kuri uyu wa Gatanu, yasohoye itangazo avuga ko abanyamerika baturutse muri Hubei bazajya bashyirwa mu kato iminsi 14 mu gihe abaturutse mu bindi bice bazajya bakurikiranwa uko ubuzima bwabo buhagaze mu gihe cy’iminsi 14.





Ibitekerezo 0