Dosiye ya Epstein ikubiyemo inyandiko, amajwi, amafoto n’ibindi. Mu myaka irenga 30 mbere y'uko uyu muherwe apfa, yashinjwe ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b’abakobwa bataragira imyaka y’ubukure. Bamwe muri bo bari bato cyane ku buryo hari n’abari bafite imyaka 14.
Bivugwa ko yabiyegerezaga abaha ibirimo amafaranga, impano ndetse no kubasezeranya kuzababera irembo ry’amahirwe yabahindurira ubuzima.
Mu 2008, Epstein yaje gutabwa muri yombi muri Leta ya Florida muri Amerika. Benshi batangiye kwizera ko ubutabera bugiye kuboneka. Gusa ahubwo mu ibanga rikomeye, Epstein yagiranye ubwumvikane n’abashinjacyaha, bwamuheshaga kutagezwa imbere y'inkiko ku byaha bikomeye, yemera gusa ibyaha byoroheje.
Byatumye amara amezi agera kuri 13 gusa muri gereza.
Ibituma inyandiko zivuga kuri Epstein zifatwa nk’igisasu kirimbuzi, si ibyo yakoze gusa, ahubwo ni abari hafi ye ubwo yabikoraga.
Kurikira iyi video umenye byinshi kuri iki kibazo n'ibikomerezwa bikivugwamo






Ibitekerezo 0