Uyu mutingito wabaye ahagana saa sita z’amanywa wibasiye uduce duturanye n’imisozi y’uruhererekane yo mu gace ka Hindu Kush iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afghanistan.
Umunyamakuru wa FRI ukorera muri aka gace avuga ko uyu mutingito wabereye rimwe mu bihugu bitatu bituriye iyo misozi ari byo Pakistan, Afghanistan ndetse n’u Buhinde.
Igihugu cya Pakistan ni cyo kibasiwe n’uyu mutingito aho nibura abasanga 52 bamaze kuhasiga ubuzima.
Abenshi muri bo bari abaturage bari gusenga mu misigiti ndetse n’abari mu masoko yo muri ako gace.
Afghanistan ibarizwamo iyi misozi yo kugeza imaze kubarura abasanga 18 barimo abanyeshuri 12 bishwe n’umuvundo igihe basohokaga inzu yabo iri gutigita.
Abatuye u Buhinde bo ntibarabasha kumenya umubare w’abahitwanywe n’uyu mutingito.
Ikinyamakuru Dailymail cyo kivuga ko uyu mutingito umaze gukomeretsa abantu bagera ku gihumbi, mu gihe gari yamoshi ndetse n’itumanaho rikoresha terefoni na interineti ryamaze igihe kigera ku isaha ridashobora gukora muri utu duce.
Si ubwa mbere uduce duturiye akarere ka Hindu Kush twibasirwa n’umutingito uri ku gipimo cya karindi, kuko mu Ukwakira 2005,abantu bagera ku bihumbi 75 bahitanywe na wo abandi batari bacye bakurwa mu byabo.









Ibitekerezo 0