{Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yashyize ku isoko telefoni igezweho (smartphone) igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 mu rwego rwo gukomeza gushimisha abayigana mu imurikagurisha rya 2014.}
Nk’uko bigaragazwa n’abakozi ba Tigo muri Expo, iyi telefoni yo mu bwoko bwa Arcatel ifite ubushobozi nk’ibw’izindi Smartphones zose.

Izi telefoni zishobora gukoresha uburyo bwa Android mu itumanaho (gukoresha what’s app, viber, wechat n’izindi applications zikoreshwa na Smart Phones)
Na none kandi ngo izi telefoni zishobora no gusoma ibyanditswe muri porogaramu ya word, excel, power point, na PDF.
Aba bakozi ba Tigo bemeza ko ubusanzwe iyi telefoni yaguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35.
Ikindi ushobora kubona kuri stand ya Tigo ni modem igura ibihumbi 9900 frw ugahabwa na sim card iriho GB imwe yo gukoresha kuri internet, Ipad n’ibindi.

Apophia Umutoni uhagarariye abakozi muri stand ya Tigo yavuze ko ushobora kubona nizindi service zisanzwe zitangwa niki kigo zirimo nka sim swap, tigo cash, ndetse n’andi makuru yose abantu bibaza kuri Tigo.
Utundi dushya muri Expo
Muri stand ya MTN ni hamwe muhantu hataramira abahanzi nyarwanda b’ibyamamare ariko hakaba hari gutangirwa izindi serivisi za MTN zirimo no kugurisha telefoni zihendutse cyane.
Ntakirutimana Alpha, uzwi ku izina rya Mabobo umushyushyarugamba kuri stand ya MTN ikorerwaho ibitaramo yagize ati ’’Uretse kuba tubazanira abahanzi ba hano mu Rwanda bakunzwe, tunabafitiye telephone ziri kugiciro cyiza”.
Kuri stand ya “movit” bishimira ko abagana iri murikagurisha, bagura ibicuruzwa byabo kuko ngo biri kugiciro cyiza ugereranije n’uko bigura mumaguriro yandi yo hanze.
Akandi gashya ni uko kubagore bahagurira ibikoresho byo gusukura imisatsi, babasokoreza cyangwa bakabadefiriza ku buntu, mugihe abagabo bahaguriye ibikoresho babaha babogoshera ubuntu.
Kuri stand ya Skol, uhasanga abiyita abamanyuramazi, abenshi ni abiganjemo abantu bakuze, ndetse baba baje no kwirebera bamwe mubabyinnyi baba bavuye mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda, Congo n’ahandi.
Sina Gerard yaje kumurika imbwa
Ahari stand ya Sina Gerard aho bakunda kwita ‘Kwa Nyirangarama’ haramurikirwa imbwa z’imvamahanga zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganatatu.
Uretse izi mbwa ubu noneho Sina Gerard yazanye n’indege itagira umupiloti (drone) avuga ko imufasha mu gucunga ubuhinzi akorera mu misozi akamenya uko bwifashe atavuye mu rugo.
Ibyokezo biraruta ahacururizwa ibyo kunywa
Ibyokezo biri inyuma y’amahema manini bijya kuruta umubare w’utubari twitabiriye iri murikagurisha muri iri murikagurisha; igitangaje cyane ni uburyo usanga,ari abato abakuru bose bitabiriye kugura ibirayi.
Hafi ya Skol umwicungo uhari ukurura abana abakuru, ingeri zose, ariko akarusho gahari ni uko hari icyuzi kinini gikozwe muri Plastique bashyiramo utwato duto dufasha ababyeyi kwishimana n’abana babo.

Kanda hano urebe ibindi bijyanye na EXPO 2014 mu mafoto

Ibitekerezo 0