{Iyi kompanyi yo mu gihugu cya Finland ntikiri iya mbere ku isi mu gucuruza telefoni nyinshi kuko ubu yasimbuwe Samsung yo muri Koreya y’Epfo.}
Nokia yabaye nimero ya mbere ku isi mu gukora telefoni zigendanwa mu gihe cy’imyaka 14, kuri ubu ikaba igeze ku iherezo kandi bikaba bigaragara ko bitararangira.
Mu gihembwe cya mbere cya 2012, Nokia yashyize ku isoko telefoni zigera kuri miliyoni 82,7 mu gihe umwaka ushize zageraga kuri miliyoni 108,5.
Muri iki gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iyi kompanyi igaragaza igihombo cy’akayabo k’amayero agera kuri miliyoni 929 bitewe ahanini no guhangana na Samsung ndetse na Apple.
Ibi ahanini bikaba byaratewe no kuba itarabashije kugendana n’aho ikoranabuhanga rigeze nyuma y’aho haziye telefoni zigendanwa zo mu bwoko bwa smartphones zahinduye isoko cyane kuri ubu riyobowe na Apple, Samsung, Motorola cyangwa se HTC.
Jorma Ollila wahoze ayobora Nokia yatangarije televiziyo MTV3 yo muri Finland ko Nokia yahoze ari iya mbere muri telefoni zigendanwa kandi igifite ubushobozi bwo kuba yawusubiraho.
Si kuba iya mbere gusa kuko no ku isoko ry’imari, telefoni za Samsung ziva ku nto zikora ibintu bike zikagera kuri smartphones zishobora kuba zakora ibintu byinshi, irarya isataburenge Apple ku isoko ry’imari mu kwinjiza amafaranga menshi mu matelefoni.




Ibitekerezo 0