{Ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho, isosiyete ya Motorola, igiye gufasha urubyiruko rwo mu Rwanda rufite impano n’ubuhanga mu guhanga imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga rikoresha telefoni ngendanwa, ahateguwe irushanwa ryo kureba abazi applications.}

Ni mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri telefoni ngendanwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, nka kimwe mu bifasha kwihutisha iterambere n’imibereho myiza, aho abafatanyabikorwa benshi barimo UNDP na Motorola Solutions, biyemeje gushyigikira igikorwa cy’irushanwa ry’urubyiruko ruzi gukora mobile Applications mu Rwanda nk’igihugu gikataje mu ikoranabuhanga.

Imishinga izatoranywa ni itanu, ikazahabwa ibihembo biri hagati y’igihumbi cy’amadolari ya Amerika n’ibihumbi 6000 by’amadolari ya Amerika (Miliyoni enye mu manyarwanda). :

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 11 Gashyantare, aho urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, rufite ubumenyi n’ubushobozi mu gukora Apps rutanga umushinga wa Application rushobora gukora, ubundi hakazatoranywamo imishinga myiza igaterwa inkunga gushyirwa mu bikorwa.

Itariki ya nyuma yo gutanga imishinga iri ku wa 25 Gashyantare 2014, aho abayandika bagomba kwibanda kunzego zimwe na zimwe z’ubuzima nko guteza imbere imibereho y’abaturage, imiyoborere, ubuzima, ubuhinzi, n’uburinganire.

Ubwo Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho, Jean Philibert Nsengimana yatangizaga iri rushanwa yavuze ko ibi ari byiza cyane kuko bigaragara ko iri rushanwa rigiye gufasha urubyiruko gushyira mu ngiro imishinga n’ubumenyi rwifitemo mu mutwe igashyirwa mu bikorwa, ndetse igakemura ibibazo biriho mu buzima busanzwe.

Minisitiri yanongeyeho ko gukora Mobile Application bidafasha gusa mu iterambere ry’imibereho myiza, ahubwo binafasha mu gutuma abantu babona imirimo cyane cyane ba nyiri ugukora izo applications.

Muri iri rushanwa ryiswe “YouthConnekt Mobile Apps for Human Development challenge!”, ba nyirimishinga bazahamagazwa bayisobanure neza tariki ya 4 Werurwe 2014, naho irushanwa rasozwe tariki 18 Werurwe 2014, hatangazwa imishinga yahize iyindi mu kuba myiza inahembwe.

Abifuza gukurikirana ibikorwa bya Minisiteri y’urubyiruko n’abafatanyabikorwa bose, bashobora gukurikirana YouthConnekt Hangout kuri Google Plus, buri wa kabiri.

YouthConnekt Hangout yahawe igihembo na UNDP nka gahunda nziza ikoresheje ikoranabuhanga rya internet na mobile mu guhuza urubyiruko muri gahunda z’iterambere. YouthConnekt ikoresha Googlehangout hamwe n’izindi mbuga nkoranyamabaga ndetse na SMS mu guhuza urubyiruko n’abantu b’intangarugero mu bikorwa by’indashyikirwa.

Ihuza urubyiruko, n’abafatanyabikorwa benshi barimo, UNDP, ADMA, Tigo Rwanda, Zilencio Creativo, BSC Ltd na HeHe Ltd, hagamijwe guhuza urubyiruko, guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, urugaga rw’abikorera na sosiyete sivile mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiteza imbere mu mibereho n’ubukungu.

Wifuza gutanga umushinga wawe muri iri rushanwa kanda muri izi nyuguti z'ubururu mu nkuru.

Uburyo YouthConnekt ikorwamo: