Aya makosa yagaragaye muri telefone zigezweho zifite utuyungururamakuru (proccesors) twakozwe na sosiyete mu by’ikoranabuhanga Qualcomm.
Umuyobozi ushinzwe iby’amatelefoni agendanwa mu kigo cy’ubushakashatsi Checkpoint researchers , Michael Shaulov yatangaje ko mu mezi make cyane ayo makosa ashobora kuba yatangiye guteza amavirusi muri telefone.
Ati “ Ndababwiza ukuri ko mu mezi atatu cyangwa ane muzabona ubukana bwabyo."
Telefoni zafashwe ni izo mu bwoko bwa BlackBerry Priv na Dtek50, Blackphone 1 na Blackphone 2, Google Nexus 5X, Nexus 6 na Nexus 6P, HTC One, HTC M9 na HTC 10, LG G4, LG G5,na LG V10, New Moto X by Motorola, OnePlus One, OnePlus 2 na OnePlus 3, US versions of the Samsung Galaxy S7 na Samsung S7 Edge, ndetse na Sony Xperia Z Ultra.
Iryo kosa ngo riri muri porogaramu za telefone zijyanye n’ibyamashusho, ndetse n’urufunguzo rw’ibanga (code) rugenzura ihanahanamakuru imbere mu mikorere ya telefone.
Ngo biha urwaho undi muntu ushaka kumenya amakuru ya telefone ayo makosa yagezemo.
BBC yatangaje ko umwaka ushize abashakashatsi ba Checkpoint bahaye ayo makuru sosiyete Qualcomm ihita ikora urukingo (anti virus) kandi ngo yahise itangira kuzikwirakwiza ku masosiyete akora telefone ngo bazishyikirize abakiliya babo.
Checkpoint nayo yahise ikora porogaramu yayo yitwa QuadRooter Scanner , ifasha abakiliya kumenya niba telefone zabo zibasiwe.
Shaulov yasabye abantu bose bafite telefone zavuzwe ko zibasiwe, kwegera abazibagurishije cyangwa abazikoze bakaba inkingo(anti virus).





Ibitekerezo 0