{Microsoft yatangaje kuwa Kane ko ifunguye uburyo bushya bukurikiye Office buzaba bufite Word cyangwa PowerPoint, uburyo bw'abakeba bayo Apple na Google.}

By’umwihariko yagaragarije i San Francisco, Office nshya ishyirwa muri tablette iPad ya Apple, ndetse na application za telefone zishobora kujya muri iPhone cyangwa na none zifite uburyo bwo gukoreshwa na Android, yaratekerejwe na Google kandi ikoreshwa n’ubwoko bwinshi burimo na Samsung.

"Twiyemeje gutuma application zacu zikora ku rwego rwose." Ibi byavuzwe n’Umuyobozi mukuru Satya Nadella, wahise yakira abashaka izo application, muri icyo gikorwa.

7sur7 yanditse ko Satya yagaragaje ko icy’ingenzi mu buryo bwe ari ugutuma ubwoko bwose bw’ibyo bakora bugira porogarame yuzuye ikoreshwa na Microsoft kandi ihura n’ibikoresho byose.

Abafatabuguzi ba Office 365, kuva ubu bashobora kongera iPad zabo mu bikoresho byayakira, nk’uko Microsoft yabisobanuye mu itangazo.

Ibi bizatuma gukora no guhindura abadosiye kuri tablette zabo bakoresheje kwandika muri Word, Excel cyangwa PowerPoint.