00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa binjiye mu mwiherero wa Miss Rwanda bahawe ibyumba banapimwa indwara zitandukanye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Abakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2022, basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze banahabwa ibyumba bazajya bararamo aho babiri bazajya babanamo.

Aba bakobwa berekeje mu mwiherero wa Miss Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022. Mbere yo kugenda, babanje kugirana ikiganiro n’itangazamakuru aho bahawe impanuro na Nimwiza Meghan uhagarariye Miss Rwanda Organization.

Izi mpanuro zagarukaga ku byo bagiye gukora mu mwiherero. Hari nk’ aho yagize ati “Mu mwiherero dufitemo byinshi bitandukanye. Mu mwiherero tuzabigisha ibintu bijyanye n’indangagaciro za Nyampinga.”

Mbere yo gutangira umwiherero aba bakobwa bose bahawe ibyumba aho babiri bazajya babana muri kimwe. Si ibyo gusa kandi banapimwe indwara zitandukanye kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umwiherero uzasozwa tariki 20 Werurwe 2022 nyuma y’umunsi umwe hamenyekane uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Abakobwa bagiye mu mwiherero ni Uwimana Vanessa, Bahari Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo Marie Magnificat, Kayumba Darina, Umurerwa Bahenda Arlette Amanda, Kazeneza Marie Merci, Umuhoza Emma Pascaline, Keza Maolithia na Saro Amanda.

Hari kandi Keza Melissa, Nkusi Lynda, Muringa Jessica, Ndahiro Mugabekazi Queen, Uwimana Jeannette, Ruzindana Kelia na Nshuti Divine Muheto.

Aba bakobwa basuzumwe indwara zitandukanye
Aba bakobwa bagiye kumara igihe cyenda kungana n'ukwezi mu mwiherero
Bamwe bapimwe nta gihunga bafite
Uwimana Jeannette utumva ntavuge ahantu hose azajya aba afite umusemuzi
Uwimanzi Vanessa azabana na Bahali Ruth usanzwe ari umuhanga mu kuvuga imivugo
Umuhoza Pascaline azabana mu cyumba kimwe na Kazeneza Marie Merci

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages