Ni ibirori byabereye kuri iyo heteli yubatse mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2017, aho abana bateguriwe udukino, ibiribwa bitandukanye, bagahabwa uburyo bwo kwidagadura n’ibindi byinshi bibanezeza.
Umuyobozi Mukuru wa Marriott , Rex A.G.Nijhof, yavuze ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kunezeza abakozi babo n’imiryango yabo kugira ngo barusheho kwishimira aho bakorera ndetse bibone nk’umuryango umwe.
Yagize ati “Iyo dushaka gufata neza abashyitsi bacu, ikintu cy’ingenzi dukeneye ntabwo ari ukugira inyubako nziza cyane, ubwogero bwiza cyane cyangwa ubusatani butagira uko busa, ntabwo ibyo byonyine bihagije, icyiza ni uko abakozi bacu babaho bishimye, twifuza ko bishimira aho bakora; aha niho imiryango y’abakozi bacu bahurira mu mpera z’umwaka bagasabana n’abana babo.”
Uyu muyobozi avuga ko bizarushaho gufasha abakozi kumva bakunze umurimo kugira ngo ejo cyangwa ejobundi nibaza mu kazi bazarusheho kwisanga ndetse banakire abakiliya neza bumva aribo bari kwikorera.
Umwe mu bakozi b’iyi hoteli witwa Emmanuel Munana na we wari wazanye abana be, yavuze ko icyo gikorwa akibona nk’uburyo bwiza hoteli ikoresha yita ku bakozi bayo.
Yagize ati “Mu by’ukuri Marriott ni hoteli nziza yita ku bakozi bayo, iki gikorwa rero yakoze cyo kudutumira kugira ngo bahe umunsi mukuru abana bacu, ni cyiza twacyakiriye neza”.
Hoteli Marriott yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016, kuva icyo gihe usibye gutanga serivisi z’amahoteli na restaurant, inagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda birimo gukora igikorwa cy’umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.




















Ibitekerezo 0