Ni igikorwa iri huriro rikoze ku nshuro ya gatanu aho buri mwaka rireba abatishoboye kurusha abandi babifashijwemo na Survivors Fund ubundi inkunga igatangwa.

Umuyobozi w'iri huriro Charles Gakuru usanzwe ari umucungamutungo muri Banki ya Kigali yavuze ko akenshi iyo bakoze icyo gikorwa bafasha abantu bari hagati ya 200 na 250, mu buryo bwo kwibuka ariko bafata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu buryo bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tureba ko twagira icyo tuza twitwaje tuje gusura abayirokotse. Icyo kintu kikaba cyafasha abantu bigiye hejuru mu mubare, mu mikoro yacu. Niyo mpamvu twahisemo kwishyura Mituweli kuko twabonye ko hari abagorwa no kuyibona.”

Gakuru kandi yavuze ko ari igikorwa bazakomeza gukora mu minsi iri imbere uko bazajya babona amikoro, bakareba ikindi kirenze Mituweli mu gukomeza gufatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugendo rwo kwimakaza ubudaheranwa.

Mukakarangwa Patricie warokokeye i Giti mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu bishyuriwe Mutuelle n'umuryango we w'abantu bane, yavuze ko yakozwe ku mutima no kubona “abantu bakava mu birometero utabara bagatekereza uwarokotse w'i Fumbwe”.

Ati “Ubusanzwe nirwanagaho cyane ko nta mugabo ngira. Ni ibintu biba bingoye cyane. Naba nabonye ay’umwe nkaba ntangiye uwo, nabona aya babiri bikaba uko kugeza nsoje. Uyu munsi byahindutse nk'uko mwabibonye twishyuriwe twese. Nishimye cyane bazahore bakora ibyunguka.”

Uyu mubyeyi yashimiye ubuyobozi bw'igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame wagaruriye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “ubu tukaba tubayeho imyaka 30 nta gutotezwa, tuticwa natwe dufite icyizere cyo kubaho nk’abandi. Byari bitandukanye na kera aho wahoraga ku ngoyi.”

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'abayurage mu Murenge wa Fumbwe, Mitari Jean Baptiste yavuze ko bishimiye iyo nkunga agaragaza ko ije kunganira izindi gahunda zashyizweho mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage muri rusange.

Ati “Urumva imiryango 70 irimo abantu 235 bishyuriwe Mituweli, ni igikorwa gikomeye cyane. Harimo abantu kuyibona biba bigoye. Iyo habonetse umufatanyabikorwa umwishyurira, agira icyizere ko mu gihe agize uburwayi azahita aavurwa bitamuhenze.”

Umurenge wa Fumbwe ubarizwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'ibyiciro bitandukanye, ni ukuvuga abishoboye bagerageza kwibeshyaho nk'abandi Banyarwanda bose n'abandi baba batishoboye baba bagomba kunganirwa.

Muri abo batishoboye Mitari yavuze ko leta iri kugerageza kubunganira mu mibereho yabo ya buri munsi, aho nk'ubu ifite abantu 162 bahabwa inkunga buri kwezi n'abandi umunani bahabwa ingoboka yihariye kuko ari intwaza.

Mitari ati “Harimo abagiye bubakirwa amacumbi ndetse n'uyu mwaka dufitemo abantu batandatu bari kubakirwa amacumbi ameze neza. Muri rusange leta iba hafi abatishoboye ariko hari n'abishoboye bagerageza kwibeshaho.”

Ni inkunga kandi irafasha Fumbwe no mu guhigura imihigo ya Mituweli nk'umurenge, cyane ko uyu mwaka wa 2023/2024 wari ugeze kuri 81% n'iyumwaka wa 2024/2025 twarayitangiye.

Abagize Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda bari kumwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b'i Rwamagana nyuma yo kubashyikiriza inkunga babageneye
Abagize Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda bari kumwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b'i Rwamagana nyuma yo kubashyikiriza inkunga babageneye
Gakuru yavuze ko mu myaka iri imbere uko bazajya babona amikoro yisumbuye bazajya bategura ibirenze Mituweli mu gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Gakuru yavuze ko mu myaka iri imbere uko bazajya babona amikoro yisumbuye bazajya bategura ibirenze Mituweli mu gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mbere yo gushyikiriza inkunga bageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n'abacungamutungo bo muri banki zitandukanye zo mu Rwanda, hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'abayurage mu Murenge wa Fumbwe, Mitari Jean Baptiste  yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje kwitabwaho mu buryo butandukanye
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'abayurage mu Murenge wa Fumbwe, Mitari Jean Baptiste yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje kwitabwaho mu buryo butandukanye
Mukakarangwa Patricie yashimiye Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za Banki mu Rwanda ryamwishyuriwe Mituweli we n'abana batatu
Mukakarangwa Patricie yashimiye Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za Banki mu Rwanda ryamwishyuriwe Mituweli we n'abana batatu
Umuyobozi wa AVEGA- Agahozo mu Murenge wa Fumbwe, Mukagihana Liberata yashimiye Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda, agaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gutwaza ndetse bababariye

Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda, Charles Gakuru ubwo yasobanuriraga ababishyuriwe Mituweli impamvu batekereje icyo gikorwa
Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda, Charles Gakuru ubwo yasobanuriraga ababishyuriwe Mituweli impamvu batekereje icyo gikorwa
Ubwo abagize Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda basuhuzaga abo bageneye inkunga
Ubwo abagize Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zo mu Rwanda basuhuzaga abo bageneye inkunga
Imiryango 70 yo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe yishyuriwe Mituweli n'Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zitandukanye zo mu Rwanda bari baje kwakira iyo nkunga
Imiryango 70 yo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe yishyuriwe Mituweli n'Ihuriro ry'Abacungamutungo ba za banki zitandukanye zo mu Rwanda bari baje kwakira iyo nkunga

Amafoto: Nezerwa Salomon