Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Mvuzo mu karere ka Rulindo, Minisitiri Bizimana yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kurera abana bazira amacakubiri n’urwango.
Yagize ati "Dufite inshingano yo guha abana uburere bwiza, burera Umunyarwanda wuzuye, uhamye. Umwe atumva ko igihugu ari icye, undi ntikibe icye, Umunyarwanda uzira urwango. Abakuru ni twe dufite inshingano ya mbere yo kurera abana neza kandi abana bazatwumvira, nitubikora dutyo, nitubaha urugero.”
Minisitiri Bizimana yatangaje ko iyo we cyangwa abandi bayobozi bamaze gusobanura amateka u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ababyeyi bagera mu ngo, bakabwira abana babo ko ibyo baba bavuze atari ukuri.
Ati "Ntihaze kugira umubyeyi utaha, ngo avuge ati ‘Bya bindi Minisitiri Bizimana yavugaga ni siyasa, buriya ntimubikurikize’. Kuko hari abajya babikora. Urubyiruko rurabitubwira rwose. Turi mu kiganiro, bagera imuhira, bati ‘Buriya twebwe twaratsinzwe ariko biriya bababwiraga ntabwo ari byo. Ntimukabyumve’.”
Yasobanuye ko inyigisho z’aba babyeyi zitera urujijo urubyiruko, bikaba ngombwa ko rusubira inyuma, rugasaba abayobozi kujya batanga inyigisho badasize ababyeyi kuko bamwe muri bo banze kwitandukanya n’ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’iyari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020, bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe mu Banyarwanda cyari kigeze kuri 94,7%. Mu nzitizi zagaragaye zituma butagerwaho byuzuye harimo kwanga kwihana kw’abagize uruhare muri Jenoside kwari kuri 3,59%.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Dr Mugabe Shyaka Aggé, aherutse gutangariza IGIHE ko byagaragaye ko inyigisho z’inzangano n’amacakubiri zitangirwa ari mu miryango.
Yagize ati “Ndibuka mu gikorwa twakoze mu 2019 tujya kwigisha amashuri makuru n’ayisumbuye abanyeshuri, baratubwiraga ngo ‘Mutubwira ibi, ababyeyi bakatubwira ibindi’, ugasanga ba bantu babayeho muri ya myaka baracyafite ya myumvire yo kwigisha abana babo amacakubiri n’ivangura. Bivuze ngo haracyari ingengabitekerezo mbi yo ku mashyiga. Ni ko tubyita.”
Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko guharanira ko u Rwanda rukomeza kubaho, ruzira amacakubiri n’urwango, rukaba urwa buri wese.




Ibitekerezo 0