Uyu mukobwa ukomoka mu Karere Kamonyi yasobanuye ko akiri umwana, yabonaga umubyeyi we n’uwo yita se bamukunda kurusha abandi bana, bimutera kwibaza impamvu yabyo kuko yabonaga bidasanzwe.
Yagize ati “Ndi umwana wamenye ubwenge, nkurira mu babyeyi bankunda, banyereka urukundo. Ndi umwana washakaga kumenya impamvu ababyeyi banshyira imbere cyane. Numvaga nshaka kuyimenya ariko ntazi inzira bizacamo kugira ngo mbimenye.”
Mu gihe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nk’uko yakomeje abisobanura, yatangiye kumva abaturage bamubwira ko babona adasa n’abandi bana bo mu muryango wabo, ariko akumva ko bisanzwe.
Yavuze ko ubwo yari arangije iri shuri, umubyeyi umurera (umugabo), yaramwegereye, amusobanurira uko byagenze kugira ngo avuke. Yasobanuye ko nyina atabonye imbaraga zo kumusobanurira kuko agifite “ibikomere bikabije”.
Ati “Uwo nakuze nita Papa ni we watinyutse aranyicaza. Numvaga Jenoside, nkumva ni ibintu bisanzwe. Nabimenye uwo munsi yansobanuriye jenoside, akambwira uko byagenze, akambwira uko yateguwe, akaza kugera ubwo ambwira uburyo ki navutse, akambwira ko atari we Data, akambwira ko Mama yafashwe ku ngufu, ari yo mpamvu ndiho.”
Uwasambanyije umubyeyi we ni muramu we (umuvandimwe w'umugabo we) wari Interahamwe. Ngo yaramubwiye ati “Niba ushaka kubona umutekano, ni uko wemera kuryamana nanjye cyangwa ugapfana n'abo bana”, Nyirarukundo ati “We yararebye ngo aho kugira ngo mpfe, mpfane n’abo bana, ndabyemeye, bikore.”
Ku rukundo rudasanzwe yakundaga agereranyije n’uko ku bandi bana byari bimeze, Nyirarukundo yavuze ko uyu mugabo yamusobanuriye ko atifuzaga kumva atekereza ko afatwa nabi; agakeka ko atari umwana we.
Ati “Ambwira impamvu yankundaga, [yatinyaga] ko hari igihe cyari kuzagera, sintekereze nabi ko yamfashe nabi kubera ko ntari uwe. Arambwira ati ‘Nakoraga igishoboka cyose kugira ngo nkwereke ko igihe uzabimenya, utazavuga ko nagufashe nabi kubera ko utari uwanjye. Ariko ndagukunda, uri amateka yanjye’.”
Nyirarukundo yasobanuye ko nyuma yo gusobanurirwa aya mateka ye, kwiga byamunaniye, yumva yanze abantu barimo n’abana yafataga nk’abavandimwe ndetse n’uyu mugabo.
Ati “Nabayeho nabi, kwiga birananira, mbana n’ibikomere, nanga abantu. Nawe ubyibaze ku myaka 17, kureba umuntu mwakuranye w’umuvandimwe, ukibuka ko noneho mudahuje amaraso cyangwa ukareba umubyeyi wakwitaga umwana we, kuri iyo myaka akaba ari bwo akubwiye ko atari we ukubyara. Byarankomerekeje cyane, mba aho ngaho numva ntashaka kuvuga.”
Uyu mukobwa yasabye ababyeyi gusobanurira abana babo amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta guca ku ruhande, kugira ngo bamenye uburemere bwayo bityo bazabe umusemburo wo kwirinda icyatuma yongera kubaho.


Ibitekerezo 0