Ubwo Ikigo Gishinzwe Amazi n’Isukura, WASAC Group n’Igishinzwe Ingufu, REG byibukaga abo bakozi ba, Kalisa yagaragaje uburyo iki kigo cyari indiri y’abamunzwe n’amacakubiri ku buryo Umututsi yatotezwaga uko bwije n’uko bukeye.

Yihereyeho, Kalisa watangiye gukora muri Electrogaz mu 1980, yamaze imyaka igera ku 10 kugera mu 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yari itangiye urugamba rwo kubohora igihugu, afungwa mu bitwaga ibyitso amara muri gereza amezi atandatu, asohotse bamwirukana ku kazi.

Nyuma mu gihe cy’amashyaka menshi yabayeho ku bw’igitutu FPR-Inkotanyi yotsaga ubutegetsi bwa Habyarimana, bigatuma hafungurwa abitwaga ibyitso benshi, Abatutsi batangiye kubona ubwinyagamburiro.

Ati “Dutangiye kubona ubwinyagamburiro tujya mu mashyaka, ndetse mboneraho n’umwanya wo kurega ko narenganye, urukiko rubona ndi mu kuri, bansubiza mu kazi ariko nubwo nari ngashoboye, bakanyima inshingano, bya bindi ubona batagushaka.”

Mu 1992 umwuka mubi wakomeje gututumba muri icyo kigo cyari gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi n’amazi, ndetse abayobozi bacyo bijandika mu bikorwa by’ivangura n’ibyo gukomeza umugambi wo kumaraho Abatutsi karahava.

Abo barimo uwari Umuyobozi Mukuru wa Electrogaz witwaga Munyanganizi Donath, wari mu bashinze Radio Télévision Libre des Mille Collines, yari ifitwemo imigabane n’abakomeye nka Habyarimana, Kabuga Félicien n’abandi bacurabwenge ba jenoside.

Ati “Na we yari umwe mu banyamigabane ba radio rutwitsi yakoraga icengezamatwara yo kwangisha no kwicisha Abatutsi. Uwo yari mu Ishyaka rya CDR, abayobozi b’amashami ari aba-CDR, ubushobozi bwa Electrogaz bugakoreshwa mu gushyigikira MRND na CDR mu bikorwa byo gucurira umugambi mubisha Abatutsi, umva na we icyo kigo wumve uko Umututsi yari abayeho.”

Uyu musaza agaragaza ko imododka z’iki kigo zirirwaga zitunda abayobozi n’Interahamwe bajya/bava muri mitingi zo kwiga uburyo Abatutsi bazicwa, inama zakorerwaga mu biro, bikarengaho ugasanga mu biro ibinyamakuru bya Kangura na byo bimanitse aho ari hose.

Ati “Ntibanatinyaga kukubwira ko bazakwica. Nkanjye hari uwo twitaga Sadam yambwiraga ngo azanyica, mbigira imikino nyuma haza gusangwa inkota mu kabati ke. Icyakora nkanjye wabaye icyitso, ngafungwa badufata nabi numvaga icyaza cyose nagombaga kucyirengera, ariko ntabwo nari nzi ko bazica n’abanyantege nke.”

Uretse uwo muyobozi mukuru, Kalisa yagarutse ku mugabo wari umucuruzi ukomeye waturukaga mu Nduga witwaga Karamira Froduald bafunganywe mu byitso, bazira kutumvira amabi y’ubutegetsi bwariho.

Icyakora kuko yari afite iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi harimo n’ibikoresho bifasha kugeza amazi ku baturage na we yarahindutse yigarama Abatutsi, kubw’ibishukisho bamuhaye.

Ibyo bikoresho yajyanaga muri Electogaz bakamuha akayabo k’amafaranga, byaje kumuhindura, ashinga MDR Hutu Power, Karamira wari muri MDR irwanya Habyarimana “ajya muri MDR ishyigikiye Habyarimana anashinga Hutu Power.”

Ati “Yagiye kuri sitade y’i Nyamirambo agaragaza ko Abahutu bafite ubushobozi (power) bagomba kuzamara Abatutsi. Uwo ni wa wundi twari twarafunganywe mu byitso, yari yariyemeje guhangana na leta y’abicanyi, ariko kuko Electrogaz yamuyobeje yijandika bikorwa byo kwanga Abatutsi.”

Uretse Karamira, Kalisa agaragaza n’uwitwaga Mugenzi Justin wabarizwaga muri PL, ishyaka riharanira ukwishyira ukwizana ariko mu gice cyafatwaga nk’icy’abahezanguni, wahinduye umurongo ku bwa Electrogaz akijandika mu kwanga Abatutsi.

Ati “Uyu Mugenzi yari afite uruganda rwakoraga amatiyo y’amazi rwari rwarahombye, ariko muri Electrogaz bamuha isoko ryo kubigemura. Uyu warwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana na we arahindura ajya muri Minisiteri y’ubucuruzi, na we ashyiraho Hutu Power.”

Kalisa avuga ko ibyo guhindura intekerezo z’abanyapolitiki, gushinga ibitangazamakuru byagize uruhare mugukangurira abaturage kwica Abatutsi no gushinga imitwe y’abahezanguni “ni byo bigaragaza uko iki kigo cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitaziguye.”

Kalisa yasabye REG ndetse na WASAC Group ko babikusanya, akagaragaza ko nk’inyemezabuguzi iki kigo cyatangaga kuri abo bacuruzi, amafaranga ikigo cyatangaga muri mitingi n’ibindi, kugira ngo bijye byifashishwa mu kwigisha amateka.

Ati “Ayo makuru tuyakusanye, tuyashyire mu gitabo. Ndabizi neza byarabaye ibyo bimenyetso babibona, ubundi tukayashyira hamwe kugira ngo n’abazadukurikira bazayamenye, bayubakireho mu kubaka igihugu kitajegajega.”

Umuyobozi wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda no muri Electrogaz by’umwihariko, ubu ari amasomo akomeye ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zo guhangana ko ibyabaye ko bisubira.

Ati “Icya kabiri ni uko tugomba kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside aho ryava rikagera, bigakorwa dufatanyije, tukirinda icyaducamo ibice duharanira kubana mu mahoro no kubaka u Rwanda twifuza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ibikorwaremezo, Eng Patricie Uwase yasabye ko kugira ngo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bishimangirwe, abantu bakwiriye kwita bitomoye ku bimenyetso bikunze gukoreshwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bikubiyemo ubutumwa bukomeye.

Muri ibyo harimo urumuri rw’icyizere, rwaje rukuraho icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo mu 1994, igiti cy’inganzamarumbo cyagaragaye ubwo hatangizwaga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri BK Arena.

Ni igiti cy’inganzamarumbo Eng Uwase yavuze ko amababi agaragaza uburinzi Abanyarwanda bafite uyu munsi.

Igihimba yagisobanuye nko kubakira ejo hazaza ku rubyiruko rukumva ko rufite inshingano, n’imizi igenda ikwira hose, ibigaragaza amateka maremare ashaririye ariko “tukayubakiraho kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya.”

Icya nyuma uyu muyobozi yagaragaje ni inshingano abantu bafite yo ugukomeza kwiga amateka neza, buri wese akabigira ibye, kugira ngo “tuzabone uko turwanya cya gice cya nyuma cya Jenoside cyo kuyihakana nkana.”

Kalisa Evariste wamaze imyaka 20 akorera Electrogaz yerekanye uburyo iki kigo cyagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kalisa Evariste wamaze imyaka 20 akorera Electrogaz yerekanye uburyo iki kigo cyagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar ashyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka, kiriho amazina y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi bakuru ba WASAC Group na REG bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz
Abayobozi bakuru ba WASAC Group na REG bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz
Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi WASAC Utilities Ltd, Gisèle Umuhumuza ashyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka kiriho amazina y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz
Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi WASAC Utilities Ltd, Gisèle Umuhumuza ashyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka kiriho amazina y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz
Kalisa Evariste wakoreye Electrogaz imyaka 20, agafungwa mu byitso mu 1990, na we yashyize indabo ku kimenyetso cyo kwibuka kiri ku biro bikuru bya REG cyanditseho amazina y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo abakozi ba REG na WASAC Group, abo mu miryango y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za leta, bari bateraniye ku biro bikuru bya REG mu guha icyubahiro abahoze ari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo abakozi ba REG na WASAC Group, abo mu miryango y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za leta, bari batangiye urugendo rwo kwibuka rwahereye ahazwi nko ku Kinamba rugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Ku murongo w'imbere uhereye iburyo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu, REG cyahawe Armand Zingiro ndetse n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Dr. Didacienne Mukanyiligira

Aha abakozi ba REG, WASAC Group, abo mu nzego za leta zitandukanye bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Aha abakozi ba REG, WASAC Group, abo mu nzego za leta zitandukanye bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi WASAC Utilities Ltd, Gisèle Umuhumuza ni umwe mu bashyize indabo ku mva zo mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi ba WASAC Group, REG, abo mu nzego za leta zitandukanye n'abakomoka mu miryango y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie aha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie aha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro ashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro ashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo Umuyobozi wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar yashyiraga indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ubwo Umuyobozi wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar yashyiraga indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Mu kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz, abitabiriye basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe, ushyira ku guhitana ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni bazira uko bavutse
Mu kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz, abitabiriye basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe, ushyira ku guhitana ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni bazira uko bavutse
Mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz hacanywe urumuri rw'icyizere
Mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz hacanywe urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko abafite amakuru yisumbuye ku babo bajya bayatanga akazajya yifashishwa mu kwigisha hagamijwe ko ibyabaye bitazasubira

Ikigokorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz cyitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye bibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ikigokorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Electrogaz cyitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye bibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuhanzi Senderi International Hit na we yatanze ubutumwa bw'ihumure binyuze mu ndirimbo
Umuhanzi Senderi International Hit na we yatanze ubutumwa bw'ihumure binyuze mu ndirimbo
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie yerekanye ko bimenyetso byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba guhabwa agaciro gakomeye kuko bifite icyo bivuze mu iterambere ry'igihugu

Umuyobozi wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside igomba kurwanywa aho iva ikagera, mu kubaka iterambere rishingiye ku bumwe
Umuyobozi wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside igomba kurwanywa aho iva ikagera, mu kubaka iterambere rishingiye ku bumwe

Amafoto: Dukundane Ildebrand