{Ibi ni ibyatangajwe n’urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe ADBEF, riharanira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.}
Uru rubyiruko rukaba rutangaje ubu butumwa nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo kwigira ku mateka URwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo uru rubyiruko rwari rumaze gutambagizwa uru rwibutso, rwaganiriye na IGIHE, Lyhotely Ndagijimana ukuriye iri shyirahamwe yagize ati:”Birakwiye ko twese nk’abitsamuye, by’umwihariko urubyiruko tumenya ukuri kw’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo kuko nibwo twamenya uko twubaka ahazaza hatubereye n’ahabereye abazadukomokaho”.
Yakomeje adutangariza ko kuba bahisemo gusura urwo rwibutso ari ukubera ko izindi nzibutso batekereje gusura babona amateka azigaragazwamo amaze kumenywa na benshi, bityo bahitamo kwerekeza ku Kamonyi kugira ngo banabonereho guhumuriza abarokotse Jenoside bo muri ako karere.
Undi munyamuryango wa ADBEF yagize ati:”Mu ntego zacu harimo guharanira imibereho n’iterambere rirambye bya sosiyete nyarwanda, ntabwo rero twabigeraho tutazi aho igihugu cyacu cyavuye, ni ngombwa ko twigira ku mateka”.
Umukozi w’urwo rwibutso yaboneyeho gusaba urwo rubyiruko rwiganjemo urwarangije kaminuza n’urukiri ku ntebe y’ishuri ko rwazabafasha kwandika amateka ya Jenoside aho ku Kamonyi kugira ngo amateka ya Jenoside muri ako karere atazibagirana.
ADBEF ni ishyirahamwe rigizwe n’urubyiruko ryaboneye izuba mu cyahoze ari ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara(Maison des Jeunes de Kimisagara).
Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangira muri Nyakanga.

Ibitekerezo 0