Mu myaka mike nyuma ya 1994, RPA yasabwaga kugira uruhare mu gusubiza igihugu ku murongo, ifatanyije n’izindi nzego z’igihugu nazo zari zicyiyubaka.
Urwo rugendo nk’uko byagaragaye, rwasabaga guhangana n’ibikorwa by’abahungabanya umutekano no gusigasira ubusugire bw’igihugu, harimo no kwifashisha ibikorwa bya gisirikare byo hanze y’igihugu aho bibaye ngombwa.
Izo nshingano zujujwe kubera ubunyamwuga bwa RDF, hakomeza impinduka zarebaga igisirikare cyari kivuye mu ntambara kigomba kuba Ingabo z’igihugu.
Mu gihe cya mbere ariko, kubaka ubunyamwuga bwa RPA nyuma y’urugamba rwo kwibohora byagiye bikomwa mu nkokora n’ingorane zishingiye ku mikoro.
mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, ubu ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Nyakubahwa Paul Kagame.
Perezida Kagame yabaye umusemburo w’ayo mahame kandi akomeje kwibutsa umuryango mugari w’ingabo ko RDF ari umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda.
Ikintu cyari gikomeye kuri RPA ni uko abenshi mu bari bayigize, bataye amashuri yisumbuye na za kaminuza binjira mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma y’ibihe by’umutekano muke n’ibikorwa bya gisirikare mu mahanga, abasirikare ba RDF bafashijwe gusubukura amasomo mu mashuri yisumbuye atandukanye ya leta no mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Abandi boherejwe mu bihugu nk’u Buhinde, Israel na Afurika y’Epfo, ngo basoze amasomo yabo cyangwa batangire izindi gahunda z’amasomo.
Iyo gahunda yatumye RDF iba mu nzego za mbere zagize inzobere mu bintu bitandukanye nk’ubuganga, ubukungu, ibaruramari, ibinyabuzima, impuguke mu ikoranabuhanga, ubwubatsi, itumanaho n’ubukanishi. Abo ubu barangaje imbere Ingabo, banejejwe no gukorera inzego za gisirikare, igihugu n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Hakurikiyeho gukarishya ubumenyi mu bya gisirikare, aho Ishuri rya Gisirikare rya Kenya (KDF) n’Itsinda ry’Abajyanama ba Gisirikare rya Kenya (K-MAT) bagize uruhare mu gutanga imyitozo rusange y’ibanze.
Ibigo by’imyitozo byashyizweho mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, aho uyu munsi RDF ihategurira abofisiye b’umwuga n’aboherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Ikigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro (Gabiro CTC) ni irindi shami rya RDF rifasha mu guhugura abasirikare bato bayoboye abandi n’aba Su-Ofisiye. Hari kandi n’amasomo yihariye atangirwa muri Gabiro CTC.
Haza n’Ikigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho gitanga amahugurwa y’ibanze n’ajyanye n’ibikorwa byihariye.
Ikigo cy’u Rwanda cy’Amahoro cyo gitanga amasomo ku bijyanye n’amahoro ku basirikare n’abasivili, abanyarwanda n’abanyamahanga.
Izo gahunda zose zifasha mu guhugura abasirikare bakagira ubumenyi bw’ibanze bukenewe.
Kuva mu 2012, ikindi cyuho na cyo cyagiye kizibwa n’amahugurwa atangirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) i Nyakinama. Risohora ba Ofisiye bakuru bafite ubushobozi n’ubumenyi bwo gusesengura ibibazo by’umutekano mu buryo bwa gisirikare, kugira ngo babashe gufata icyemezo gikwiye kandi ku gihe, haba mu bihe bikomeye cyangwa ibigoye gukoreramo.
Muri urwo rugendo rwo kubaka ubunyamwuga, imyitozo ikenewe n’ibikoresho, RDF yagaragaje ubushobozi bwayo haba imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ibyo byatumye ubusabe bwo gutanga abajya mu bikorwa bitandukanye no guhabwa ubuyobozi n’inshingano mu nzego zinyuranye mpuzamahanga, byiyongera ku rwego rugaragara.
Ni byo byatumye kandi RDF mu minsi iri imbere ishaka gushyiraho Ishuri ry’Igihugu rya Gisirikare (National Defence College, NDC), rizajya ritanga amahugurwa n’amasomo, rikanagira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu mikorere no gusangiza ubumenyi mu bijyanye n’igisirikare.
Guhera mu 2000, RDF yakomeje impinduka n’amavugurura, by’umwihariko mu bijyanye no kongera ubushobozi bw’abakozi, kunoza ibijyanye n’amategeko no kubona ibikoresho bikenewe.
Guhera mu 2000, RDF yakomeje impinduka n’amavugurura, by’umwihariko mu bijyanye no kongera ubushobozi bw’abakozi, kunoza ibijyanye n’amategeko no kubona ibikoresho bikenewe.

Inyandiko Ngenderwaho
Inyandiko igenderwaho mu kunoza imikorere ya RDF, igamije ko RDF yaguka mu bayigize, igakorera ku murongo, ikagira inzego, amahugurwa n’ibikoresho bihagije bituma yuzuza inshingano zayo.
Ikubiyemo ubunararibonye n’amasomo yizwe mu myaka myinshi ishize mu bikorwa binyuranye bya gisirikare n’ahantu hatandukanye, haba mu ntambara, amahoro cyangwa mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Yatumye haboneka ingabo zikorera ku murongo, ziteguye gutanga ibisubizo kubera ubushobozi buhagije mu bya gisirikare bushobora gufasha no mu bihe bikomeye.
Inagenga ibikorwa byose by’ingenzi guhera ku kwinjiza abasirikare bashya, amahugurwa, kuzamurwa mu ntera cyangwa gushyirwa mu kiruhuko.
Iyo nyandiko igengwa n’Itegeko N°10/2011 ryo ku wa 13/05/2011 rigena inshingano, imiterere n’ububasha by’Ingabo z’u Rwanda. Igamije kujyanisha n’igihe imikorere ariko ikaguma ku ndangagaciro za RDF: Umurava, gukunda igihugu n’ubushobozi bwo guhangana.
Yitsa ku kugira umusirikare ufite imyitwarire myiza, umurava, imyitozo n’ibikoresho nk’ishingiro rya RDF.
Bashyize hamwe, ba Ofisiye n’abasirikare bato bagize imitwe ari nayo igize RDF nk’ingabo zikomeye kandi z’ibigwi, biteguye kurinda ubusugire bw’u Rwanda kandi bafite ku mutima imibereho myiza y’abanyarwanda.
Uyu munsi RDF ni Ingabo z’umwuga zirinda ubusugire bw’u Rwanda, zigira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu kandi ziharanira, zikarinda ndetse zigateza imbere inyungu z’igihugu.
Ahahise, uyu munsi n’ahazaza ha RDF hashingiye ku mitekerereze isobanutse yubakiyeho: Ko RDF igomba kuba ingabo zifite politiki ihamye na gahunda y’iterambere irenze gucunga umutekano gusa.
Uyu murongo w’imitekerereze uhura n’indangagaciro ziranga izi ngabo, zigomba no gukomeza kuranga RDF mu gihe kiri imbere.
Icyo gihe tuzaba tuzi neza ko RDF izakomeza kuba ingabo zibohora iteka kandi ziharanira icyiza.






IBITEKEREZO
Andika igitekerezo