Muri urwo rugendo rwose, ikigo cya Sensitive Group ni kimwe mu biri kigendana n’amagare, aho kigira uruhare mu migendekere myiza yaryo, ndetse kikanahemba umukinnyi wahize abandi kwitwara neza ahazamuka.
Iki kigo si gishya muri iri rushanwa, dore ko kuva mu 2015 ari kimwe mu bigira uruhare mu gufasha abaterankunga kwamamaza, no guhindura uburyo bamamamazamo bigendanye n’igihe.
Icyo gihe cyatangiye gikorana n’abaterankunga b’irushanwa, kikabafasha kumenyekanishiriza ibikorwa byabo muri iri rushanwa, aho babanza kunyura mu mihanda inyuramo isiganwa, bagasusurutsa abayikikije ategereje amagare.
Harimo kandi kubashakira ababafasha mu kwamamaza, imodoka zamamaza zikozwe mu buryo bwihariye, indangururamajwi, insakazamashusho n’ibindi.
Kuri iyi nshuro cyarenze gukorana n’abaterankunga, ahubwo cyongeraho kuba umwe mu baterankunga bakomeye b’irushanwa, ari na ko gikomeza gukorana n’ibindi bigo nka BPR Bank Rwanda, MoMo Rwanda na Amstel.
Ni muri urwo rwego kigira uruhare mu gukorana n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, hategurwa ibitaramo bya “Amstel Tour du Rwanda Festival” mu mijyi itandukanye aho bamwe mu babyitabira batsindira amagare.
Umuyobozi Mukuru wa Sensitive Group, Mugwema Wilson, yavuze ko iki kigo kigeze ku rwego rwiza, kikaba kitifuza gusubira inyuma mu bikorwa byacyo.
Ati “Ni iby’agaciro kuba twarafashaga abaterankunga muri Tour du Rwanda, ariko ubu natwe turi bamwe muri baritera inkunga. Ari abategura isiganwa bishimira serivisi zacu, n’abaterankunga dukorana na bo baratwishimira. Ubu ikituraje ishinga ni ukudacika intege cyangwa ngo dusubire inyuma.”
Kubera gukorana neza n’abaterankunga muri Tour du Rwanda, Sensitive Group, ni kimwe mu bigo byahawe akazi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2025.
Icyo gihe ni yo yateguye ahatangiriraga hakanasorezwa isiganwa mu ihuriro ry’imihanda hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights.
Aha hari hateguwe ‘ecrans’ nini zerekanirwagaho amashusho, insakazamajwi zigezweho, umwanya wahemberwagaho abakinnyi, amahema y’abanyacyubahiro, ay’abakanika amagare, abacuruzi n’ibindi byinshi.
Sensitive Group ni ikigo cyo mu Rwanda gikora ibijyanye n’itumanaho ndetse no gutegura ibikorwa bitandukanye birimo inama, imikino, ibitaramo n’ibindi bitandukanye.
Ibi ntikibikorwa mu Rwanda gusa, ahubwo kibikora no mu bindi bihugu byo muri Afurika nka Congo Brazzaville aho cyateguye inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEMAC) no muri Guinée aho cyateguye irahira rya Perezida wayo, Mamadi Doumbouya.
Nyuma y’agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kavuye mu Karere ka Rubavu kerekeza mu Karere ka Musanze, Miguel Heidemann ukinira REMBE | rad-net, ni we wambaye umwambaro wa Sensitive Group.
Tour du Rwanda ya 2026 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare, hakinwa agace ka karindwi, aho abakinnyi bazahaguruka i Musanze Saa 11:00, berekeze kuri Kigali Pele Stadium banyuze i Gicumbi, ku ntera y’ibilometero 147,2.
Always proud to be part of the incredible journey of Tour du Rwanda as a sponsor. Supporting champions, passion, and the spirit of Rwanda! 🚴🇷🇼 @david_bayingana @Muzungu4 @tour_du_Rwanda @Patycope @MugwemaWilson pic.twitter.com/FFpOOE5k2k
— Sensitive Group (SGL) (@Sensitiveltd) February 23, 2026






















Ibitekerezo 0