Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bikuru by’iki kigo gicuruza amashusho mu Rwanda, mu ntangiriro za Gashyantare 2026.
Uyu ni umwaka wa kane StarTimes itangiye gahunda yo gufasha abakunzi bayo gukurikira filime zo mu mahanga, ariko bakazisobanura mu Kinyarwanda.
Ni filime zitambuka kuri Ganza TV buri munsi, ariko kuko abakunzi bayo bagaragaje ko bifuza abasobanuzi b’Abanyarwanda kandi bakunzwe, StarTimes yahisemo kongeramo imbaraga, isinyisha amasezerano Ukwizagira Olivier uzwi nka ‘Simba Gaheza’.
Uyu mugabo ubarizwa mu kigo cya Analiza Empire, yiyongereye ku bandi basobanuzi bane batangiye mbere ari bo Junior Giti, Rocky Kimomo, Savimbi na Sankara.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes, Paruku René Pedro, yavuze ko “Gaheza azajya adufasha mu bikorwa tuzajya tunyuza kuri Ganza TV ikora filime ziri mu Kinyarwanda.”
Simba Gaheza wari umaze igihe yifuza aya masezerano, azakorana na StarTimes mu mwaka umwe, akazawumara afasha abakiliya b’iyi sosiyete kuticwa n’irungu.
Lizzie Lyu uhagarariye ubucuruzi muri StarTimes, yasabye abakunzi bayo kugura ifatabuguzi, ndetse abataragura dekoderi zayo na bo bakazigura kugira ngo bazagerweho n’ibyo byiza.
Ku mukiliya ugiye gukorana na StarTimes cyane yishyura ibihumbi 18 Frw.
Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime za Afurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za ‘Kung-Fu’, ibiganiro by’urwenya n’ibindi.









Ibitekerezo 0