Aba DJs 10 batangiye guhatana mu ruhame mu birori bizabera mu turere dutanu aho babiri bahurira mu karere kamwe bahataniramo hagasigara umwe utsindira itike imugeza ku cyiciro cya nyuma.
Ku ikubitiro ku itariki 24 Nzeri 2022 ibi birori byatangiriye i Rubavu kuri Tamu Tamu byahuje DJ Ftrucker na DJ Illest.
Aba ba DJs babiri bahataniye imbere y’abafana babo n’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Shiru na DJ Infinity, iki gitaramo cyarangiye DJ Ftrucker ari we utsindiye itike imugeza ku cyiciro cya nyuma i Kigali.
DJ Illest yashimiwe ku buhanga yagaragaje ariko umubare w’abakunze uko yacuranze uba muke bituma abura amahirwe yo gukomeza.
Ibi bitaramo birakomereza mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022 kizahuza DJ Rugamba na DJ Kavori kuri Creative Corner mu mujyi wa Musanze.
Nyuma ya Musanze ibi bitaramo bizakomereza i Rwamagana aho DJ Montag azaba ahanganye na Selecta Danny, i Huye DJ Muu azahangana na DJ Khizzbeats, i Rusizi DJ Foxxy azahahurira na DJ BUSTËR.
Ku bihembo hazahebwa batatu ba mbere aho uwa mbere azahabwa amasezerano y’umwaka umwe ari Brand Ambassador afite agaciro ka miliyoni 1.500.000 Frw azajya ahembwa buri kwezi n’ibikoresho bya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni 2Frw y’ibitaramo bine azitabira.
Uwa Kabiri azahabwa amasezerano y’umwaka umwe ari Brand Ambassador afite agaciro ka miliyoni imwe azahebwa buri kwezi n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2.500.000 Frw na miliyoni 1.200.000 Frw y’ibitaramo bine azitabira.
Uwa gatatu azahabwa igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni 2.500.000 Frw. Irushanwa rya ‘Mützig Amabeats’ rimaze igihe riba ryateguwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cya Mützig.
Iri rushanwa riri mu bukangurambaga bwiswe ‘Never Stop Starting’, bugamije gushyigikira abantu kwitinyuka bagafata iya mbere mu bikorwa byahindura ubuzima bwabo.














Ibitekerezo 0