{Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri federasiyo ya Karate mu Rwanda, Rurangayire Guy akubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yitabiriye amahugurwa y’abatoza ba karate, aho yaranatsinze ikizamini kimuzamura mu ntera ubu akaba afite dani ya kane.}
Mu kiganiro na IGIHE Rurangayire Guy yatangaje ko muri ayo mahugurwa uretse ko ari nawe mwirabura wenyine wari uyarimo; ni nawe Munyafurika wenyine wayitabiriye, akaba yarungukiyemo byinshi bizagirira akamaro Karate y’u Rwanda ndetse niy’ Afurika muri rusange.
Rurangayire yashimiye ababigizemo uruhare bose bamutera inkunga kugira ngo abashe kwitabira ayo mahugurwa,anabizeza ko ibyo yungukiyemo umusaruro wabyo utazatinda kugaragara muri Karate yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ku itariki 10 Nyakanga nibwo Rurangayire Guy yavuye mu Rwanda, atangira aya mahugurwa yaberaga i San Diego muri Leta ya California, yatangiye ku tariki 11 Nyakanga asozwa ku itariki ya 15 Nyakanga.

Ibitekerezo 0