Iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda 24 yatunganyijwe na Producer Ishimwe Etienne.
Tugirumukiza yabwiye IGIHE ko indirimbo ye irimo ubutumwa bushingiye ku byo Imana yakoze mu bihe bikomeye Isi yanyuzemo by’umwihariko ikitsa ku minsi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Igitekerezo nakigize mu gihe cya Guma mu rugo kuko yari iminsi ikomeye, kuba Imana yarayidutambukije byatumye duhimba indirimbo yo gushimangira imirimo yakoze. Mu mibereho yacu twabonye Imana ikora ibitangaza.’’
Uyu muhanzi akimara kwandika iyi ndirimbo yahisemo kuyikorana na Nshimiye Athanase.
Ati “Ubusanzwe ndirimba injyana ituje [slow], nifuje ko twasangira injyana na we aririmbamo y’Aba-Zulu. Nashatse rero kuyigerageza kuko yihuta kugira ngo ubutumwa bukomeze busakare.’’
Tugirumukiza Elisa ni umuhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR. Izina rye ryazamuwe cyane n’indirimbo ‘Mwuka Wera’ yakunzwe cyane mu baramyi bo mu nsengero, inacurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Yatangiye umuziki akiri umwana ahereye mu Ishuri ryo ku Cyumweru, muri ADEPR Gatsata. Yanyuze muri korali zitandukanye zirimo Adonai na Louange zo mu Gatsata.
Urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga kandi wabigize umwuga yarutangiye muri Kanama 2016. Kuva icyo gihe amaze gukora indirimbo 11 mu gihe agifite n’indi mishinga myinshi ari gutunganya mu minsi iri imbere.
Tugirumukiza w’imyaka 29 afatanya kuririmba no gutoza abantu ibijyanye n’amajwi na muzika muri rusange.
Mu muziki afite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza kugeza ku mpera z’Isi yose no kurushaho kuyobora benshi mu nzira y’agakiza abinyujije mu nganzo ye.
– Umva indirimbo ‘Naramubonye’ ya Tugirumukiza Elisa na Nshimiye Athanase
– Reba hano indirimbo ‘Mwuka wera’ iri mu zo Tugirumukiza Elisa yakoze zigakundwa cyane



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!