Ibirori by’uyu munsi byahuriranye n’umunsi mukuru wa Nyina wa Jambo, wizihizwa buri mwaka tariki ya 28 Ugushyingo, bikaba byitabiriwe n’abakirisitu baturutse mu Rwanda no mu mahanga.

Amabonekerwa ya Kibeho yatangiye mu 1981, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga Alphonsine Mumureke. Nyuma y’imyaka 20, mu 2001, Kiliziya Gatolika yemeje ku mugaragaro amabonekerwa ya Kibeho, bituma iba ahantu hihariye mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri Afurika no ku Isi.

Buri mwaka hasurwa n’abantu bavuye imihanda yose bajyanye ibyifuzo byabo cyangwa gusabira ababo, mu gihe abandi bahajya bagiye gushimira kubera ibitangaza babonye bizera ko byakozwe nyuma yo kujya kuhasengera.

Bamwe mu Bakirisitu bagiye i Kibeho babwiye IGIHE ko buri mwaka hari ibyifuzo bahajyana kandi bagasubizwa.

Mukangeyo waturutse muri Diyoseze ya Ruhengeri yavuze ko yavuye iwabo n’amaguru, akora urugendo rw’iminsi itanu kugira ngo abe ageze i Kibeho.

Uyu mubyeyi wavuganye na IGIHE imvura igwa, yiruka ngo ashake aho ayikinga yavuze ko afite umwana umaze imyaka ibiri urwaye umutwe ari na we yagiye gusengera kandi yizeye ko akira.

Ati "Njye naje gusengera uburwayi bw'umutwe bw'umwana wanjye amaranye imyaka ibiri kandi ndacyafite kwizera. Urugendo ntacyo rudutwara kuko hano twumva rutuhutse kurushaho"

Bedda Mbabazi wavuye muri Uganda, paruwasi ya Muko, Diyoseze ya Kabare yabwiye IGIHE ko yasubiye i Kibeho gushimira kuko yakize uburwayi yaherukaga kuza gusengera mu mwaka ushize n'ubundi ari i Kibeho.

Ati "Nta kindi njye cyanzanye aha usibye gushimira umubyeyi Bikira Mariya kuri byinshi adukorera. By'umwihariko njye ubushize nari ndi hano musaba kunkiza ububabare bukomeye bw'umugongo nari mfite, none narakize urumva ko nta cyari kumbuza kugaruka nanone gushimira. Twahagurutse mu rucyerera rwo kuwa kane, tugera aha saa kumi z'umugoroba [ku wa Gatanu]"

Kuri iyi sabukuru, abakirisitu bongeye kuzirikana ubutumwa bwa Nyina wa Jambo, bushingiye ku isengesho, ukwihana, guhinduka no gusabira isi amahoro.

Aha ubu hafatwa nk'ubutaka butagatifu ku bakirisitu Gatolika hakorerwa  ingendo nyobokamana, bigakurura ababaturutse hirya no hino ku Isi. Kuri uyu munsi hari hateraniye abarenga ibihumbi 21