Uko abakristu bizihije Noheli mu nsengero zitandukanye mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Tariki 25 Ukuboza, ni umunsi udasanzwe ku bakristu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu.

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.

Imyiteguro y’uyu munsi iba ari myinshi mu ngeri zitandukanye, aho usanga mu bigo bya leta n’ibyigenga, amahoteli n’izindi nyubako bateguye ikirugu nk’ikimenyetso cy’uyu munsi wa Noheli.

Guhera ku mugoroba wa Tariki 24 Ukuboza, abemera uyu munsi bawinjiramo bajya mu bitaramo byawo biba byateguwe hirya no hino mu madini atandukanye, bikaba akarusho bucyeye bwaho ku munsi nyirizina, aho bizwi ko n’utaherukaga mu rusengero yikubita agashyi akahaboneka.

IGIHE yatembereye mu nsengero zitandukanye kureba uko abakristu bizihije Noheli, yaba abo muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Angilikani n’ahandi, tubakusanyiriza amafoto y’uko byari byifashe.

Katederali St Michel

Musenyeri Antoine Kambanda niwe watuye igitambo cya Misa ya saa tanu muri St Michel
Katederali ya St Michel niyo irimo icyicaro cya Arkiyepiskopi Kambanda
Chorale yari yabukereye ngo ihimbaze uyu munsi wa Noheli
Abakristu bari benshi cyane
Iki gitambo cya Misa cyabatijwemo impinja
Byari ibyishimo ku bitabiriye iyi misa ya Noheli
Noheli koko ni umunsi w'abana
Aba bana bari bambaye neza cyane ku munsi wabo wa Noheli
Abana babatijwe muri misa ya Noheli
Ikirugu cyubatswe muri Katederali ya St Michel
Abaririmbyi batanze ubutumwa mu ndirimbo za Noheli
Abahereza ba Musenyeri ubwo Misa yari itangiye
Tariki 25 Ukuboza, ni umunsi udasanzwe ku bakirisitu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu. Musenyeri Antoine Kambanda ni we watuye igitambo cya Misa ya saa tanu muri St Michel. Aha yatangaga umugisha wa gishumba
Musenyeri Kambanda uyobora Arkidiyosezi ya Kigali
Ubwo Musenyeri Kambanda yatangizaga igitambo cya Misa

Paruwasi ya Ste Famille

Umusaserdoti wasomye Misa ya Saa tanu muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu 'St Famille'
Hatanzwe batisimu y'abana bato
Padiri arimo gusuka amazi ku gahanga ati "Ndakubatije mu izina ry'Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu"

ADEPR Nyarugenge

Umuvugizi wa ADEPR Rev Past Karuranga ubwo yatangaga inyigisho mu masengesho ya Noheli yabereye muri ADEPR Nyarugenge

Katederali ya St Etienne mu Biryogo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .