Itsinda ry’abaramyi René Patrick n’umugore we, Tracy, bakoze igitaramo bise ‘In Christ now’, bahamagarira abantu gusanga Kirisitu no kwagura ubusabane n’Imana.
Ni igitaramo cyatumiwemo abaramyi batandukanye barimo Ben na Chance, Bella Kombo, Ebuka Songs, Zoravo, Kenneth na Rebirth Worship.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu cyitabiriwe n’abantu benshi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Saa Kumi zuzuye, itsinda rya Rebirth Worship ryari ritangiye gususurutsa abitabiriye igitaramo.
Ben na Chance bakunzwe cyane mu Rwanda kubera imiririmbire yihariye, basusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zabo ziganjemo izigezweho muri ibi bihe.
Zaravo wo muri Tanzania uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ‘Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ‘Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo, yanyuze imitima y’abitabiriye igitaramo cya In Christ Now kubera imiririmbire ye idasanzwe.
Bella Kombo na we yanyuze imitima y’Abanya-Kigali bari bitabiriye icyo gitaramo mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’izo yakoranye na Zaravo.
Ubwo Tracy na René bageraga ku rubyiniro, bakoze udushya dutandukanye bari bamaze igihe bahishiye abakunzi babo turimo no kuba Tracy yanyuzagamo agakora nk’uyobora igitaramo (MC).
Ibitekerezo 0